Ibi ni bimwe mu bibazo byagejejwe kuri Ndizeye Willy, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo mu nama ngarukagihembwe imuhuza n’abaturage ayoboye kuri uyu wa gatandatu tariki ya munani Ukuboza 2012 mu rwego rwo kubamurikira ibikorwa no gukemura ibibazo bitandukanye baba bafite afatanyije n’abandi bayobozi b’aka karere.
Mukarurangwa Patricia, afitanye ikibazo n’umwana wa mukeba we gituruka ku bwumvikane buke mu kugabana amafanga yari amaze kugurwa inzu yasigiwe n’umugabo we. Ati “umwanzuro ntabwo wanyuze ariko mfite icyizere banyemereye ko bazabikemura.”
Usibye kumva ibibazo by’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yanavuze ku mihigo y’akarere, agaragaza ko igenda neza haba mu mihigo irebana n’ibikorwa remezo n’indi isaba ubukangurambaga. Gusa ngo haracyari kare kuba havugwa ikigereranyo umwaka utararangira.
Gusa ngo akarere ayoboye gakomeje guhura n’imbogamizi z’abasora usanga barindira kwishyura imisoro ari uko umwaka ugiye kurangira, nyamara ngo iyo bishyuye kare ari bwo baba bafite amahirwe kuko bashobora koroherezwa bakishyura mu byiciro.
Ndizeye ashimangira ko n’ubwo ahanini uyu ari umunsi wahariwe kwakira ibibazo by’abaturage nta bibazo byinshi bihari, kuko bakunda kumanuka nk’ikipe y’akerere bagakemura ibibazo by’abaturage babisangiye hasi mu mirenge.
Ibi ngo bikorwa hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage batagombye gusiragira mu nkiko.
Muri rusange ibibazo byagaraye cyane ni iby’abatuye mu gice cya Kimicanga ahimuwe abantu ariko kugeza n’ubu bimwe mu bibazo batewe no kwimurwa bikaba bitararangira harimo ababariwe bavuga ko batarishyurwa, abatarabarirwa n’abahasigaye bavuga ko ubu bafite ibibazo by’amazi n’amashanyarazi.
Ibindi bibazo byabajijwe cyane ni ibibazo bishingiye ku mitungo mu miryango, abapfa ibibanza n’amasambu n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO