Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nyakanga ku cyicaro cy’Akarere ka Gasabo hatashywe gahunda y’ihuzwa rya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga(One Stop Center).
Uyu umuhango wari witabiriwe na madamu Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Ndizeye Willy umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze iko iyi mikore izarangiza burundu ikibazo cy’imitangirwe mibi ya servisi.
Minisitiri Louise Mushikiwabo atambagizwa kandi asobanurirwa n’abakozi bo muri iyi serivisi umumaro imikore y’uru rwego rugizwe n’abakozi 31 bo muri serivisi zitandukanye, Ndizeye yavuze ko iyi gahunda y’ikoranabuhanga ifasha mu kwihutisha itangwa rya serivisi, kandi igashyira hamwe abakozi aho umurimo wa buri wese uba uri kumuyoboro w’ikoranabuhanga bityo bikoroshya n’ihererekanya bitekerezo hagati yabo, ntawe uvuye aho ari.
Ubu buryo kandi bwanacyemuye ikibazo cy’ishyingura nyandiko, kuko ubu inyandiko zose zibitswe ku ikoranabuhanga, bityo ngo ntawuzongera kubura idosiye ye. Ibi ngo bizaba umuti kuri ruswa ku kibazo cy’inyandiko zaburaga hato na hato.
Iri koranabuhanga rizafasha kwihutisha serivizi mu buryo bugaragara, kuko mbere aho umukozi yashoboraga gutanga inyemeza bwishyu 40 z’ikigo cy’igihu cy’imisoro n’amahoro 40, ubu ashoboragutanga 120 hifashishijwe ikoranabuhanga; Icyangobwa cyubutaka cyabonekaga mu minsi 30, hamwe n’ubu buryo byageze ku minsi 15. Ku bashaka gusaba akazi, ubu buryo bwabafasha kubikorera mu rugo hifashishijwe umurongo wa interineti
Mu ijambo rye rigufi Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, yashimiye Gasabo intabwe itoroshye iteye, avuga ko yishimye imikorere yabo aho uyu munsi w’ibyishimo utababujije gukomeza gutanga servise nk’uko bisanzwe, abasaba gukomeza gushishikariza abaturage iri koranabuhanga kuko aribo bagenerwabikorwa.
Yabijeje gukomeza kubakorera ubuvugizi mu zindi nzego, aho yavuze ko anashinzwe Akarere ka Gasabo by’umwihariko.
Nizeyimana Alphonse Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirje ushinzwe ubukungu n’igenamigambi, yavuze ko iyi ari gahunda ya Leta y’u Rwanda mu gutanga serivisi, ashimira Akarere Ka Gasabo kafashe iya mbere mu gutanga urugero rwiza, yibutsa ko ikigamijwe ari ugutanga serivisi nziza ku Banyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO