Indwara yibasira urutoki insina zikabora imitumba zikagwa yitwa kirabiranya yari ikunze kuvugwa mu Ntara y’Iburasirazuba, yageze no mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu kagari ka Nkuzuzu.
Bamwe mu baturage bagezweho n’iyi ndwara baganiriye na IGIHE, bavuga ko ibahangayikishije cyane kuko ishobora kudindiza iterambere bari bamaze kugeraho.
Niyomugabo Grégoire ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Bumbogo, avuga ko kugeza ubu hegitari ebyiri z’urutoki zimaze kwibasirwa na Kirabiranya.
Kirabiranya yandura vuba, kandi ishobora kwangiza urutoki runini mu gihe gito.
Niyomugabo avuga ko kugeza ubu bamaze kugeza icyo kibazo ku buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi(RAB), ngo RAB ikaba yarabijeje ko bitarenze icyumweru gitaha baza bamaze kubafasha kubonera umuti icyo kibazo.
Niyomugabo avuga ko kugira ngo iyi ndwara itazangiza byinshi hakenewe ubufasha, aho agira ati ”Turasaba MINAGRI [Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi] ko yadufasha kubona imfashanyigisho zakoreshwa mu guhugura abaturage iby’iyo ndwara ndetse n’uko irwanywa.”
Ubuso buhinzeho urutoki mu Murenge wa Bumbogo bungana na hegitari 250, muri zo 85 zikaba zigizwe n’urutoki.
Niyomugabo avuga ko umuturage ufite urutoki rukoreye neza ashobora kwinjiza amafaranga angana n’ibihumbi 160 ku kwezi, mu gihe igitoki cyitaweho kikaba gishobora gupima ibiro 135 kikagura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi.



















TANGA IGITEKEREZO