00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyasorejwe muri Gereza

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 16 November 2012 saa 01:30
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Akarere ka Gasabo kasoje icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, isozwa ry’iri cyumweru ryakorewe mu Karere ka Gasabo muri Gereza ya Gasabo (Remera).
Ibiganiro, n’imbyino zimakaza ubumwe n’ubwiyunge nibyo byaraze gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge aho imfungwa n’abagororwa bunguranye ibitekerezo ku bumwe n’ubwiyunge, ndetse bakaba bashimangiraga ko inyigisho bahabwa ku bumwe n’ubwiyunge zahinduye benshi muri bo, dore ko bamwe mu bafunze bazira icyaha cya jenoside. (…)

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Akarere ka Gasabo kasoje icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, isozwa ry’iri cyumweru ryakorewe mu Karere ka Gasabo muri Gereza ya Gasabo (Remera).

Ibiganiro, n’imbyino zimakaza ubumwe n’ubwiyunge nibyo byaraze gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge aho imfungwa n’abagororwa bunguranye ibitekerezo ku bumwe n’ubwiyunge, ndetse bakaba bashimangiraga ko inyigisho bahabwa ku bumwe n’ubwiyunge zahinduye benshi muri bo, dore ko bamwe mu bafunze bazira icyaha cya jenoside.

Gakwaya Jean Pierre ushinzwe Itorero ry’Igihugu n’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gasabo, avuga ko bifuje gusoreza icyumweru muri Gereza ya Gasabo kugirango bahure n’abakoze jenoside bamaze guhindura imyumvire.

Agira ati ”Ubumwe n’ubwiyunge bumaze gutera imbere, kuko Abanyarwanda bavoma hamwe, batuye hamwe, kandi bose ubona ko bafite inyota yo kubaka igihugu”.

Avuga ko bahisemo kuza gusoreza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge muri gereza, kuko harimo abagize uruhare muri jenoside n’abatarayikoze, bikaba ari ngombwa ko begerwa ngo berekwe ko n’amaboko yabo igihugu kiyakeneye.

UMuyobozi wa Gereza ya Gasabo Gakwaya Uwera Pelly avuga ko ubumwe n’ubwiyunge muri gereza bumeze neza cyane, ndetse ko bafitanye umubano mwiza n’Akarere kuko baza kuhatanga ibiganiro.”

Agira ati ”Ibi biganiro bituma n’uwinangiye abona bagenzi be, bigatuma abavugisha ukuri, n’uwinangiraga akabohoka bakabonako ubumwe n’ubwiyunge”.

Gereza ya Gasabo ifungiyemo abagororwa 4,525, abakurikiranyweho jenoside ni 2,745, abashinjwa jenoside bose bamaze gukatirwa n’inkiko.

Bamwe mu bagororwa bari baje mu biganiro
Aba ni abagororwa
Umuyobozi wa Gereza ya Gasabo

Foto:Olivier M.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages