00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Imiryango 117 yasenyewe n’imvura yagobotswe

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 19 September 2012 saa 10:24
Yasuwe :

Imiryango 117 yasenyewe n’imvura ku itariki 14 Nzeri 2012, mu murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, Akarere ka Gasabo katangiye kubaha ubufasha.
Muri cyo gikorwa cyo gufasha abasenyewe n’imvura, Akarere ka Gasabo gafatanyije na Croix Rouge kahaye iyo miryango ibikoresho birimo amabati, ibikoresho byo mu rugo( amasafuriya, ibiringiti, amajerekani amasahane n’ibindi) bifasha umuntu mu buzima bwo mu rugo bwa buri munsi.
Usibye iyo mfashanyo, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza (…)

Imiryango 117 yasenyewe n’imvura ku itariki 14 Nzeri 2012, mu murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, Akarere ka Gasabo katangiye kubaha ubufasha.

Muri cyo gikorwa cyo gufasha abasenyewe n’imvura, Akarere ka Gasabo gafatanyije na Croix Rouge kahaye iyo miryango ibikoresho birimo amabati, ibikoresho byo mu rugo( amasafuriya, ibiringiti, amajerekani amasahane n’ibindi) bifasha umuntu mu buzima bwo mu rugo bwa buri munsi.

Usibye iyo mfashanyo, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo Uwimana Marie Louise yashimiye abaturage ba Nduba umutima wo bagize wo gutabarana abahuye n’ibyago byo gusenyerwa n’imvura.

Uwimana ati “ mwarakoze, umutima mwiza mwagize wo gucumbikira abaturage kugira ngo batajya kuba mu mahema ku gasozi mu wukomeze”.

Mu gikorwa cyo gufasha aba baturage bahereye ku baturage babaye kurusha abandi, abandi bakazagenda bahabwa ubufasha uko akarere kagenda kabona ubushobozi.

Gatera wafashijwe aganira na IGIHE, yadutangarije ko atabona uko ashimira akarere ka Gasabo, yagize ati” nari narihebye kubera ko nta nzu nari nkigira, ubu ncumbikiwe ku muvandimwe wanjye ariko ngize ikizere ko ngiye kongera gusubira mu yanjye”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nduba Karamuzi Godfrey yadutangarije ko zimwe mu mpamvu zituma umuyaga wibasira uyu murenge biterwa ahanini n’uko uyu murenge utagira amashyamba ariko bagiye kugira igikorwa. Ati” tugiye gukangurira buri muryango gutera byibuze ibiti icumi no gusubiramo ibisenge byabo bakabizirika bihagije kugira ngo batazagira ibibazo mu bihe by’imvura.”

Imiryango igera ku 117 yasenyewe yose yacumbikiwe n’abaturanyi, kugeza ubu hakaba nta muturage wa Nduba wasenyewe uri ku gasozi.

Abanyamuryango ba Croix Rouge bafatanyije n'Akarere ka gasabo kugoboka abasenyewe n'imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages