Ubuyobozi w’Akarere ka Gasabo bwafunze ishuri ribanza rya Girubuntu kubera ibikorwa remezo bitanoze.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yadutangarije ko iri shuri ryafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa. Yatubwiye ko inyubako zaryo zari zishaje rikaba kandi ryakoreraga ahantu hatisanzuye hadakwiriye ishuri, kuko abana bakenera n’ibibuga byo gukiniramo.
Yavuze kandi ko mu igenzura ryakozwe muri iri shuri byagaragaye ko nta nteganyanyigisho ryagiraga, hakaba hataranagaragaye inzego z’ubuyobozi bwaryo.
Ibi byari byatumye no mu mwaka wa 2008 ishuri rifungwa riza kwimurwa biturutse ku bwumvikane buke n’abafatanyabikorwa baryo, ariko ibyo ryasabwaga gukora ni ko byari bikimeze nk’uko Ndizeye abitangaza.
Avuga ko mbere y’uko uyu mwaka w’amashuri utangira akarere kari kasabye ko ritatangira, ntibyubahirizwa.
Ntare Frank, umwe mu bashinze iri shuri yari yabwiye The New Times ko icyemezo nk’iki kitafashwe mu buryo buciye mu mucyo. Ati “Twashyikirijwe urwandiko rudusaba kuzuza ibya ngombwa birimo inyubako, integanyanyigisho no kuvugurura ubuyobozi bw’ishuri.Twari tumaze kubigeraho ku gipimo cya 90% , dutunguwe n’uko Umuyobozi w’Akarere atubwiye ko inyubako zitujuje ibisabwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko abana bigaga muri shuri bazajya aho bari mbere, abazahabura akarere kakabibashamo.
Ishuri Girubuntu ryari rifite igice cy’incuke n’icy’ishuri ribanza abanyeshuri bagera kuri 300 bakaba ari bo barirererwagamo.



















TANGA IGITEKEREZO