Umuhanzi Eric Senderi ufite izina ry’ubuhanzi rya Senderi International Hits, arakangurira urubyiruko rwo mu Karere ka Gasabo kwipimisha ku bushake agakoko ka virusi itera SIDA no kwirinda ibiyobyabwenge.
Ibi yabikoze mu gikorwa kijyanye n’ukwezi kw’imiyoborere myiza cyateguwe n’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’ ikigo cy’ urubyiruko cya Kabuga.
Senderi yasabye uru rubyiruko kuba intore z’icyitegererezo mu byo rukora bakirinda SIDA, kuko ari rwo ejo heza h’u Rwanda.
Urujeni Geltulde ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere Gasabo, yasabye uru rubyiruko kumenya uko ruhagaze kuko ari na yo mpamvu habayeho gahunda yo kwipimisha SIDA ku buntu.
Mungwarakarama Déo, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kabuga, yavuze ko iki gikorwa kigamije gushishikariza urubyiruko kurinda ubuzima bwabo kandi bagakurana ubuzima buzira umuze.
Ati “Mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Rubyiruko ejo hawe ni heza, harinde ibiyobyabwenge n’ibisindisha’; duha urubyiruko inama mu kwirinda ibiyobyabwenge bikunze kugaragara nka kanyanga n’urumogi .”
Avuga ko ibi biyobyabwenge bishobora no gutuma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi zanabanduza SIDA.
Yongeye kugaruka ku ruhare rw’ababyeyi n’abarezi, avuga ko rukenewe mu guteza imbere urubyiruko rugakura rwizeye kugira imbere heza hafite ubuzima n’icyerecyezo byiza.



















TANGA IGITEKEREZO