00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Urubyiruko rurasabwa gusangira ubumenyi n’abatabufite

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 11 December 2012 saa 08:00
Yasuwe :

Mu mahugurwa y’iminsi ine ku myororokere ahabwa urubyiruko rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo nyuma yo kubona ko rwigishwa ntirushyire mu bikorwa ibyo rwize igihe rugeze hanze, rwasabwe guhindura iyo myitwarire rukageza ku bandi ubumenyi ruhabwa mu mahugurwa nk’aya kuko ari bwo ubwo bumenyi butanga umusaruro ugaragara.
Uru rubyiruko rusanzwe rukora ubukangurambaga ku rungano rwarwo, ruriga ku gutanga ubutumwa, kuboneza urubyaro, kuri SIDA, ku myororokere, ku myitwarire no (…)

Mu mahugurwa y’iminsi ine ku myororokere ahabwa urubyiruko rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo nyuma yo kubona ko rwigishwa ntirushyire mu bikorwa ibyo rwize igihe rugeze hanze, rwasabwe guhindura iyo myitwarire rukageza ku bandi ubumenyi ruhabwa mu mahugurwa nk’aya kuko ari bwo ubwo bumenyi butanga umusaruro ugaragara.

Uru rubyiruko rusanzwe rukora ubukangurambaga ku rungano rwarwo, ruriga ku gutanga ubutumwa, kuboneza urubyaro, kuri SIDA, ku myororokere, ku myitwarire no ku kwirinda ibiyobyabwenge nk’imbaraga z’igihugu.

Mungwarakarama Deo, ni Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kabuga. Ati “Byagaragaye ko habaho ubwiyongere bw’abishora mu ngeso nk’izi bituma dutegurira urubyiruko inyigisho nk’izi. Usanga rimwe na rimwe rubyara mu buryo budasobanutse, ntiruzi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina batikingiye batazi ko basama.”

Muri 76 bitabiriye aya mahugurwa, buri murenge wohereje batatu. Umusore w’imyaka 23 wayitabiriye aturutse mu murenge wa Kacyuru, avuga ko yari afite ubumenyi buke aho yibandaga ku mikino ntiyite ku gusobanukirwa iby’imyororokere.

Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo Musirikare David, abishimangira yagize ati “Niba muje mu mahugurwa mukwiriye kujya muyaha agaciro ibyo mwize mukabijyana iwanyu mu Mirenge no mu Midugudu nk’abavugizi. Umunyeshuri wize neza iyo ageze mu kazi akakitaho akora neza bigatanga umusaruro, kuri we, aho atuye no ku gihugu muri rusange.”

Ku bufatanye n’umushinga PSI, ngo biteganyijwe ko bazayavamo bahita bajya guhugura abo mu Mirenge baturukamo nk’uko babisabiwe aho bari mu Murenge wa Rusororo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .