00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Yagiye gusenyerwa inzu abana be bihindiramo

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 26 July 2012 saa 10:57
Yasuwe :

Ibi byabaye mu Kagari ka Nyarutarama ho mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, nyuma y’aho Ubuyobozi bwagiye gusenyera Byaruhanga Oscar, abana be bakikingiranira mu nzu, ntibasohoke, abaje gusenya babura uko babyifatamo ntibayisenya.
Ubwo abana b’uyu Byaruhanga, utari mu rugo muri ayo masaha, babonaga abantu batungutse mu rugo bitwaje amapiki n’ibitiyo n’ibindi byuma byifashishwa mu gusenya, bo bahise birukira munzu, ari na ko batabaza bati “ntimuyisenya.”
Tuganira n’uyu (…)

Tuganira n’uyu Byaruhanga nyir’inzu, yadutangarije ko ngo yubatse mu buryo bwemewe n’amategeko, dore ko ngo n’igihe bajyaga kuyisenya yari yagiye mu nzego zo hejuru azisaba kumurenganura.

Ubwo twganiraga na bamwe mu baturage bari bashungereye ari benshi baje kureba isenywa ry’iyo nzu, bo bavuga ko mu kuyubaka, ubuyobozi bwarebaga, ndetse uyu Byaruhanga akaba yaranababikiraga ibikoresho byo kubaka akagari, kuko kubatse inyuma y’iyi nzu. Bakomeza batangaza ko kugeza ubu batazi icyo azira ndetse ntibanatinye no kuvuga ko byaba bituruka ku kutumvikana kw’abayobozi byaviriyemo kwigarika Byaruhanga.

Semana Seleman, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarutarama, avuga ko iyi nyubako yubatswe Ubuyobozi butabizi, bityo ngo bukaba bugomba kuzayisenya byanze bikunze.

Gusa iyo urebye amazu hafi ya yose yubatse muri uyu Mudugudu wa Kangondo ya Mbere muri ako Kagari, ubona yubatswe mu rwego rumwe n’ibiro by’aka Kagari uburyo kubatse bidatandukanye cyane n’ayo mazu.

Ibyo bituma abaturage benshi bibaza uburyo iyi nzu yaba yarubatswe ubuyobozi butabizi, kandi nyira yo ari we wabakiraga ibikoresho bubaka, n’ubwo bo bavuga ko batari bazi ko azahaguma. Bagakeka ko ajya kubaka haba hari icyari kibyihishe inyuma gishobora kuba kitarashyizwe mu bikorwa.

Ngiyi inzu yari igiye gusenywa

Mu Umujyi wa Kigali bigaragara ko hari abaturage bakingirwa ikibaba n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakubaka amazu ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko iyo bigeze igihe cyo kubasenyera barabigarika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages