00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gashora: Perezida Kagame na Madamu basuye ishuri ritanga uburezi ku bakobwa

Yanditswe na

Kagenza C.

Kuya 4 July 2012 saa 07:25
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nyakanga Perezida Paul Kagame yasuye ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Gashora, abaha impunuro zirimo ko bagomba kwita ku myigire yabo kugirango bazagire ubuzima bwiza ndetse bazanagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Muri urwo ruzinduko yagiriye ku ishuri “Gashora Girls Academy” riherereye mu Karere ka Bugesera rikaba ryibanda ku bumenyi n’ikoranabuhanga, Perezida Kagame yari aherekejwe n’Umufasha we Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi (…)

Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nyakanga Perezida Paul Kagame yasuye ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Gashora, abaha impunuro zirimo ko bagomba kwita ku myigire yabo kugirango bazagire ubuzima bwiza ndetse bazanagire uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Muri urwo ruzinduko yagiriye ku ishuri “Gashora Girls Academy” riherereye mu Karere ka Bugesera rikaba ryibanda ku bumenyi n’ikoranabuhanga, Perezida Kagame yari aherekejwe n’Umufasha we Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James.

Aba bakobwa biga muri iki kigo, mu kugaragariza Perezida Kagame n’Umufasha we ukuntu bakomeye ku ntero y’icyo kigo igira iti “guha umwana w’umukobwa uburezi, bikangura imbaga, bigahindura imibereho mu gihugu,” babasangije zimwe mu ntego bihaye zirimo kuba abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere n’isanzure (astronauts) ba mbere mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba kugeza ku kuzatorerwa kuba Umukuru w’Igihugu kwa bamwe muri bo.

Ubwo yahaga ikaze abashyitsi bari basuye iri shuri, uhagarariye abanyeshuri Musiine Yvonne yabwiye Perezida Kagame ati: “Intsinzi yawe yatubereye impamvu yo kugira indoto ziganisha ku mpinduka nziza.” Musiime yakomeje abwira Madamu Jeannette Kagame ko yabereye abakobwa bose biga muri Gashora Academy urugero rwiza bituma bamenya ubushobozi bifitemo, ndetse anabaha impumeko yo kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.

Mu biganiro yagiranye n’abo banyeshuri, Perezida Kagame yabasabye kwiyizera bityo bakabasha gushyira indoto zabo mu ngiro. Abajijwe inama yagira umunyeshuri wifuza kuzaba Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yavuze ko icya ngombwa ari ukwitwara neza bishoboka mubyo arimo akora kuri ubu, nyuma agatangira kwizera ko ashobora kuzaba Umukuru w’Igihugu.

Abajijwe kubirebana n’ubuzima bwe bwo mu kazi n’ubwo mu muryango we, Perezida Kagame yabasangije ibanga ubwo yagiraga ati: “Umuryango wanjye ni wo umbereye inkingi…ni wo unshoboza kuba uwo ndi.”

Mu kugaruka I Kigali, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame mu buryo butunguranye basuye abaturanyi b’ishuri Gashora Girls Academy bibumbiye muri Koperative Twiteze Imbere Kagenge. Iyi koperative ifite abanyamuryango barenga 400 bishyize hamwe ngo babashe kwibeshaho kandi neza biturutse ku buhinzi, ku buryo kuri ubu nta kibazo bagira cy’imirire n’ibiribwa mu gihe hambere aha ako gace batuyemo kari kazwiho kurangwa n’amapfa.

Perezida Kagame yasuye imirima yabo y’imyumbati, ashimira abagize iyo koperative Kotika umurava bakorana ndetse anababwira ko vuba aha yizera ko azabasha gufungura imwe mu myaka bejeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages