00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatenga: Banki y’Abaturage yacujwe akayabo ka miliyoni zirenga 13

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 3 July 2012 saa 01:35
Yasuwe :

Uwitwa Mukeshimana Jose ufite indangamuntu yatangiwe mu Murenge wa Kimisagara kugeza ubu utaramenyekana, yakoresheje sheki y’impimbano abikuza amafaranga agera kuri Miliyoni cumi n’eshatu n’ibihumbi Magana arindwi (13,700,000) kuri konti ya VUP y’Umurenge wa Gatenga iri muri Banki y’Abaturage ishami rya Gikondo mu byiciro bibiri.
Ku itariki ya 25 Gicurasi 2012, Mukeshimana yabikuje 4,300,000 ku nshuro ya mbere ku gashami ka Magerwa i Gikondo, aza kongera kubikuza andi agera kuri miliyoni (…)

Uwitwa Mukeshimana Jose ufite indangamuntu yatangiwe mu Murenge wa Kimisagara kugeza ubu utaramenyekana, yakoresheje sheki y’impimbano abikuza amafaranga agera kuri Miliyoni cumi n’eshatu n’ibihumbi Magana arindwi (13,700,000) kuri konti ya VUP y’Umurenge wa Gatenga iri muri Banki y’Abaturage ishami rya Gikondo mu byiciro bibiri.

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2012, Mukeshimana yabikuje 4,300,000 ku nshuro ya mbere ku gashami ka Magerwa i Gikondo, aza kongera kubikuza andi agera kuri miliyoni icyenda n’ibihumbi Magana ane (9,400,000) ku itariki 2 Kamena ku Ishami rya Gikondo.

Mugabo Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga avugana na IGIHE yadutangarije ko uyu mugore yabikuje aya mafaranga mu byiciro bibiri, nyuma yo guhimba sheki akanigana imikono y’abagomba kwemeza isohoka ry’amafaranga, arangije ajya kuri Banki ayahabwa nta nkomyi.

Nyamara hari andi makuru twari dufite avuga ko uyu wagiye kubikuza yakoreshaga nimero y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, ariko uyu Muyobozi we avuga ko muri iyo minsi koko telefoni ye yaje kugira ikibazo ndetse akoresha Sim swap, akaba rere yirinze guhakana ko hari ababa barakoresheje telefoni ye bakora ubwo buriganya.

Kugeza ubu Banki y’Abaturage yamaze gusubiza kuri konti y’Umurenge wa Gatenga aka kayabo, kuko byagaragaye ko ukwibeshya kwakozwe na Banki itaragize ubushishozi buhagije.

Mugabo Alexis yasoje atanga inama ko mu kwishyura amafaranga bisaba kubanza kugenzura no gushishoza ko inyandiko wakiriye ari umwimerere, anasaba MTN ko igomba kugira uruhare mu kuvumbura abashobora gukoresha imirongo itari iyayo. Ubu icyo kibazo kirimo gukurikiranwa na polisi y’igihugu.

Twashatse kuvugana n’Umuyobozi wa Banki y’Abaturage Ishami rya Gikondo ku bijyanye n’aho bageze bakurikirana iki kibazo, ndetse n’uko bazivana muri iki gihombo atangariza IGIHE ko ubuyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda ari bwo bufite uburenganzira bwo kugira icyo budutangariza. Ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutarabasha ku vugana n’Ubuyobozi Bukuru bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages