00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indaya yishwe isigirwa ubutumwa bwanditse bugenewe izindi

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 24 August 2012 saa 07:20
Yasuwe :

Umugabo yishe umugore w’imyaka 34 wakoraga umwuga w’uburaya, maze asiga ubutumwa bwanditse bugenewe abandi bakora uwo mwuga. Ibi byabereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haruguru y’amagaraje, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2012
Uyu wishwe yari azwi ku izina rya Uwineza Nyiraminani basanze yapfuye, ageretseho urupapuro rwanditswe n’umugabo waraye iwe, ruvugako azize ibihumbi 50.
Nk’uko Kitegetse Florance bakoranaga umwuga w’uburaya yabitangarije IGIHE, yagize ati (…)

Umugabo yishe umugore w’imyaka 34 wakoraga umwuga w’uburaya, maze asiga ubutumwa bwanditse bugenewe abandi bakora uwo mwuga. Ibi byabereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haruguru y’amagaraje, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2012

Uyu wishwe yari azwi ku izina rya Uwineza Nyiraminani basanze yapfuye, ageretseho urupapuro rwanditswe n’umugabo waraye iwe, ruvugako azize ibihumbi 50.

Nk’uko Kitegetse Florance bakoranaga umwuga w’uburaya yabitangarije IGIHE, yagize ati ”Yatunyuzeho nijoro duhagaze ku iseta aho dutegera abagabo kuri etage yo ku Magaraje, yari atwaye umugabo ngo bararane nk’uko bisanzwe”.

Kitegetse akomeza avugako yamenye ko Uwineza yapfuye ubwo yigenderaga mu masaha ya saa tatu, maze umwana akabimubwira.
Uwimbabazi Olive wabaga mu gipangu kimwe na Nyakwigendera, yavuze ko atazi uko Uwineza yishwemo, kandi bamenyeko yapfuye ubwo umwana yakomangaga kurugi ntihagire umusubiza.

Yavuzeko bahise bagira ubwoba, bahamagara abandi bantu kugeza ubwo basunitse urugi bageze mu nzu basanga Nyakwigendera azingiye mu myenda myinshi, arambitseho n’urupapuro.

Abaturanyi be bavuga ko n’ubwo amaze umwaka aba mu gipangu hamwe nabo, batari bazi neza aho aturuka, icyakora bakeka ko yaba aturuka Mu Karere ka Gisagara, ahitwa i Save.

Gusa, irangamuntu ya Nyakwigendera iriho imyirondoro wa Gatsata, n’ubwo bizwi ko atariho avuka.

Bavugako Nyakwigendera yari azwiho gukunda abana bato, abakinisha bisanzwe kandi abaganiriza, ari nayo mpamvu bakundaga kumubyutsa mu gitondo nk’uko uwaje ku muryango bwa mbere uyu munsi yari umwana.

Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugirango bakore igenzura ry’uburyo yishwemo.

Usibye kuba uwamwishe yamusigiye ubutumwa bwanditse, yahibagiriwe ijaketi ye.

Ubutumwa bwanditse mu ikaramu y’igiti buragira buti” Iyi ndaya izize ubujura bwayo. Ibihumbi 50 ni byinshi cyane, kwihangana byaranananiye niyo mpamvu mfashe iki cyemezo, gusa n’izindi ndaya zirebereho. Thank you bibaho.

Uyu niwe wishjwe aha yari ajyanywe ku bitaro bya Polisi
Urwandiko rugenewe izindi ndaya

Iyicwa ry’indaya rimaze iminsi ryigaragaza haba muri Kigali ndetse no mu ntara kugeza n’ubwo izo mu Karere ka Muhanga zo zafashe icyemezo cyo kwiyegereza Imana zikava muri uwo mwuga.

Uburaya ni ukugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages