Mu Mudugudu wa Kibaya Umurenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo; inzu yakodeshwaga na Gerard n’umugore we bakanayibamo yaguye, kubw’amahirwe ariko ntawe yagwiriye cyangwa ngo imukomeretse, gusa hangiritse ibikoresho bike byari biyirimo.
Nk’uko twabitangarijwe na Mukankundiye Serafina wavuye mu nzu yiruka bitewe no kumva ikintu kiridutse kuko inzu ye yegeranye neza n’iyaguye; yadutangarije ko aka gace batuyemo kamaze iminsi kibasiwe n’ibiza by’amazu ahora agwa burigihe uko imvura iguye bitewe n’amazu ashaje, ndetse n’imiterere mibi y’amazu yubatse ahantu hahanamye cyane.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kibaya Ngiruwonsanga Aimable; wavuze ko bitewe n’imiterere mibi yaka gace ngo abaturage bagiye kuzahabimura mu rwego rwo kwirinda ibiza kugirango abaturage badakomeza kuhatakariza ibyabo, ndetse no kwirinda abakomeza kugwirwa n’amazu.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yahageraga inzu ikirimo kugwa ikimara kugwa, abaturanyi bahise bahamagara nyir’ugukodesha inzu bamubwira ko inzu yabagamo yaguye ibikoresho bye bikaba byandagaye hanze. Cyakora ubuyobozi bwahise buhagera ako kanya bufatanya n’abaturanyi be mu kumwanurira ibyari byandagaye hanze byose.
Foto: Faustin


















TANGA IGITEKEREZO