Nyuma y’iyicwa ry’abakobwa batandatu bivugwa ko bakoraga akazi ko kwicuruza, bakurikiwe n’iyicwa ry’undi musore wishwe atewe ibyuma, aho umubiri we wasanzwe hafi y’urufunzo rw’ibyatsi byinshi byihishwamo n’ibisambo bizwi ku izina ry’Abamarine ahahoze amagaraje mu Gatsata.
Ubwo umurambo w’uyu musore wasanzwe mu Mudugudu wa Akabimbura, mu Kagari ka Nyamugari, mu Murenge wa Gatsata mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2012, saa kumi n’ebyiri, ururimi rwe rwari rwasohotse mu kanwa nk’urwakuruwemo, afite n’igisebe kinini mu mbavu ku gice cyegerete umutima.
Ubwo yari aryamye hafi y’ibyatsi byinshi birebire biri mu mazi yo mu gishanga cya Nyabugogo, yari ashagawe n’abantu benshi cyane bari baje kureba icyabaye, ariko bakavuga ko batamuzi.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gatsata Kabanda Joseph yagize ati “Nta wamenya abamwishe ariko urupfu rwe bigaragara ko yatewe icyuma ku mutima neza.”
Yakomeje agira ati “nyuma ya bariya bakobwa bacu batandatu bicuruzaga baherutse kwicwa kuva mu kwezi kwa Karindwi, uyu abaye uwa karindwi wiciwe mu Gatsata.”
Anavuga ko hakajijwe umutekano kuri iki gishanga, aho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byari bimaze kugabanuka, ariko ngo hari n’undi mumarine wirukankiye mu bihuru ubwo yari amaze kwiba, ariko ngo aracyashakishirizwamo.
Nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi bimaze igihe bikorerwa mu Gatsata, uyu wari ufite hagati y’imyaka 20 na 22 na we Polisi yahise ijyana murambo we kuwukoraho ubushakashatsi bwimbitse, ngo hamenyekane icyamwishe, dore ko uwamwishe ataramenyekana.
Abazi neza aba bantu batuye muri kiriya gishanga, bavuga ko abiyise Abamarine (marines) ubusanzwe bivuga abasirikari barwanira mu mazi, na bo ubwabo batazi aho bakomoka kuko batuye muri iki gishanga ari na ho bataha nk’uko abakorera hafi yaho babivuga.



















TANGA IGITEKEREZO