00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata: Ukora akazi ko kwicuruza yahotorewe iwe mu rugo

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 31 July 2012 saa 03:34
Yasuwe :

Uwitwa Nyiramukamisha Nadine wari utuye mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Nyamabuye yishwe n’umuntu utaramenyekana mw’ijoro ryo ku Cyumweru wa 29 Nyakanga 2012.
Uyu mukobwa wakoraga akazi ko kwicuruza yapfuye afite imyaka 25 y’amavuko asize umwana w’umukobwa w’imyaka 9.
Bamwe mu bavandimwe ba nyakwigendera batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye IGIHE yari yarabananiye kugeza ubwo ataye ishuri akaza kwigira indaya i Kigali, avuye iwabo mu Ntara y’ Amajyepfo (…)

Uwitwa Nyiramukamisha Nadine wari utuye mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Nyamabuye yishwe n’umuntu utaramenyekana mw’ijoro ryo ku Cyumweru wa 29 Nyakanga 2012.

Uyu mukobwa wakoraga akazi ko kwicuruza yapfuye afite imyaka 25 y’amavuko asize umwana w’umukobwa w’imyaka 9.

Bamwe mu bavandimwe ba nyakwigendera batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye IGIHE yari yarabananiye kugeza ubwo ataye ishuri akaza kwigira indaya i Kigali, avuye iwabo mu Ntara y’ Amajyepfo ntacyo abuze, dore ko umubyeyi we yadutangarije ko yifashije.

Nk’uko byemezwa na bamwe mu babanaga nawe, ngo yakoraga akazi k’uburaya, bakaba bakeka ko yaba yarishwe n’umugabo bari bararanye muri iryo joro, dore ko bagenzi be babanaga mu nzu nabo bakora ako kazi, iryo joro batari baraye mu rugo.

Amakuru dukesha abicuruza twasanze ku biro by’Umurenge wa Gatsata, avuga ko bamwe muri bo bari bafitiye ishyari uyu nyakwigendera, kubera ko yabarushaga abakiriya, hakaba hari abahoraga bamubwira ko bazamuha isomo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .