00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Abanyeshuri babiri bahitanywe n’imodoka

Yanditswe na

Christophe Hitayezu

Kuya 15 February 2013 saa 05:20
Yasuwe :

Nyuma y’uko ku mugoroba wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013 imodoka igonze umwana wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakayaga riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba agahita ahasiga ubuzima, mu gitondo cyo ku wa 15 Gashyantare indi modoka yahitanye umwana wo muri iri shuri.
Irakoze Gisele wigaga mu mwaka wa mbere yahitanywe n’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Land Cruiser’ ku wa 14 Gashyantare ubwo yambukiranyaga umuhanda ava ku ishuri, bucyeye mu gitondo (…)

Nyuma y’uko ku mugoroba wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013 imodoka igonze umwana wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakayaga riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba agahita ahasiga ubuzima, mu gitondo cyo ku wa 15 Gashyantare indi modoka yahitanye umwana wo muri iri shuri.

Irakoze Gisele wigaga mu mwaka wa mbere yahitanywe n’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Land Cruiser’ ku wa 14 Gashyantare ubwo yambukiranyaga umuhanda ava ku ishuri, bucyeye mu gitondo indi modoka ya ‘Daihatsu’ ihitana uwitwa Karangwa Julius wigaga mu wa kane muri iki kigo ajya ku ishuri ya mu gitondo nk’uko umuyobozi w’iki kigo Mudenge Jeremy abitangaza.

Musonera Emmanuel, umuyobozi w’Akagari ka Kanyangese byabereyemo, yatangarije IGIHE ko ibi bitari bisanzwe ariko ngo n’ubundi umuvuduka w’imodoka zaho ukaba ukabije. Ati “Turasaba abashoferi ko bagabanya umuvuduko kandi n’ababyeyi bakigisha abana babo kwitonda bagashishoza mbere yo kwambukiranya umuhanda.”

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Spt Nsengiyumva Benoit yavuze ko ibyabaye byatewe ahanini n’umuvuduko munini w’abashoferi, yongeraho ko bagiye kongera ingufu mu gukangurira abashoferi kwitonda bakagendera ku muvuduko muto.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages