00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: barenga 50 batangiye kubona imiryango ibakira

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 31 May 2012 saa 12:18
Yasuwe :

Nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 16/03/2012, umwaka wa 2014 ugomba gusiga nta mwana usigaye mu kigo cy’imfubyi mu Rwanda bimwe mu bigo byatangiye kubona abakira aba bana.
Mukakayange Marie Jeannette yashinze ikigo cya Centre Girimpuhwe giherereye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo, muri iki kigo cyarerererwagamo abana barenga 50, bose bakaba barabonye imiryango ibakira.
Mukakayange ariko ntiyibagiwe abana yarerereraga muri iki kigo, kuko azanakomeza (…)

Nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 16/03/2012, umwaka wa 2014 ugomba gusiga nta mwana usigaye mu kigo cy’imfubyi mu Rwanda bimwe mu bigo byatangiye kubona abakira aba bana.

Mukakayange Marie Jeannette yashinze ikigo cya Centre Girimpuhwe giherereye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo, muri iki kigo cyarerererwagamo abana barenga 50, bose bakaba barabonye imiryango ibakira.

Mukakayange ariko ntiyibagiwe abana yarerereraga muri iki kigo, kuko azanakomeza kubakurikirana. Bimwe mu byo ateganya gukora nk’uko yabitangarije IGIHE, harimo gufata zimwe mu ngurube afite akazoroza aba bana mu ngo babayemo, nabo bakazoroza abandi bana baturanye batabaye muri ibyo bigo.

Mugihe abana bamwe baba mu bigo by’imfubyi, nyamara ngo abagera kuri 70% by’abana baba muri ibyo bigo si imfubyi nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwakozwe n’umushinga Hope and Homes for Children bwakozwe kuva muri Nzeli 2011 kugeza Mutarama 2012, bwatangajwe na Nyinawagaga Claudine Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’uyu mushinga mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Nyiramatama Zayina avugako nk;uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, umwaka wa 2014 ugomba gusiga nta mwana n’umwe ukibarizwa muri ibi bigo .

Nubwo ikigamijwe ari ukurerera aba bana mu muryango bagakurana uburere bwaho ababa muri ibi bigo bazaba bagejeje ku myaka 18 bazaremerwa ingo kandi bafashwe kwibeshaho, ibi bikaba byateza impungenge mu gihe bamwe mu bana babaga mu kigo cy’imfubyi cy’ahitwa mu Kinini mu karere Muhanga usanga abenshi ntacyo bigejejeho kuko n’abubakiwe amazu bagiye bayagurisha kuri ubu bakaba ntacyo bakimariye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages