Urwunge rw’Amashuri rwa Ruhuha n’Urwunge rw’Amashuri rwa Bihinga byose biherereye mu Murenge wa Kabarore, byahawe ibigega n’ibindi bikorwa by’amazi byubatswe n’umuryango mpuzamahaanga utegamiye kuri Leta Plan Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena uyu mwaka. Ibi rero ngo byaragabanyije ikibazo cy’ubukerererwe bw’abanyeshuri bazindukiraga ku mariba.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE, batangaje ko amazi ataraza bavunikaga cyane kuko ayo batekeshaga ku ishuri bayavomaga kure, bikabangamira imyigire yabo, ngo kubona amazi kandi byagabanyije indwara ziterwa n’umwanda ndetse no gukerererwa.
Nk’uko ushinzwe imikorere y’umuryango Plan Rwanda mu Karere ka Gatsibo Umfuyisoni Médiatrice yabitangarije IGIHE, ngo uyu muryango wita ku bana ariko by’umwihariko abana n’abakobwa. Yagize ati : « Ubundi umuryango Plan Rwanda mu nshingano zayo wita ku mwana by’umwihariko uw’umukobwa bityo kubera ko amazi ari ikibazo mu gace k’Iburasirazuba kandi imirimo yo kuvoma akenshi ikaba ikorwa n’abana b’abakobwa, twahisemo gutanga amazi ngo imyigire y’abana irusheho gutera imbere ».
Umfuyisoni yanatangaje ko ikindi cyatumye batanga amazi bijyanye no gukemura isuku nkeya yagaragaraga ku bigo bitewe n’ibura ry’amazi.
Aba banyeshuri ariko ngo nubwo babonye amazi bafite ikindi basaba Plan Rwanda kirimo kububakira aho kurira ndetse no kububakira ibindi bibuga byo gukiniraho.
Kuri iki kibazo Umfuyisoni avuga ko badashobora kububakira aho kurira kandi gahunda yo kugaburira abanyeshuri (School feeding) izarangirana n’uyu mwaka ngo bityo baba bashoye amafaranga mu gikorwa kidafite umumaro urambye.
Mukiza Prosper ni umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Rwimbogo ari mu bamaze iminsi bakoresha amazi bagejejweho na Plan Rwanda, yavuze ko aya mazi yakemuye ikibazo cy’umwanda mu kigo, yongera isuku y’abanyeshuri ku mubiri kuko babasha no kogera ku ishuri, ikindi ngo yakemuye ibibazo byo mu gikoni kuko amazi yo guteka yari ikibazo ndetse n’indwara ziterwa n’umwanda ntizaburaga ariko zarashize, aya mazi yagabanyije no gukerererwa kw’abanyeshuri bazindukiraga ku mariba.
Plan rwanda ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, uharanira guteza imbere imibereho myiza y’umwana binyuze mu bikorwa bibyuranye akaba ari muri uru rwego ugeza amazi meza mu mashuri yo mu Karere ka Gatsibo. Uyu muryango kandi ugiye no kubaka ishuri ry’ikitegererezo muri uyu murenge wa Kabarore mu rwego rwo kuzamura uburezi.
























TANGA IGITEKEREZO