Mu gihe hafashwe ingamba ko abaturage bagomba gufatanya gucunga umutekano aho batuye mu rwego rwo gukumira ubujura n’ibindi byaha bikorwa abantu bitwikiriye ijoro, mu Murenge wa Kabarore ubujura bumaze gukaza umurego kubera kutumvikana ku buryo bwo gucunga umutekano.
Kutitabira gutanga umusanzu w’umutekano ni cyo gituma ubujura bwiyongera mu mujyi wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, kuko umushahara w’abacunga umutekano ubura.
Ibi n’ibyatangajwe na Kabengera Janvier akaba umwe mubakuriye Koperative Umoja ishinzwe umutekano w’inkeragutabara kuri uyu wa 17 Nyakanga, nyuma y’uko muri iyi minsi hagaragaye ubwiyongere bw’ubujura muri ako gace.
Iki kibazo cy’ubujura, cyagaragaye nyuma y’uko abashinzwe umutekano bamaze kugabanuka kandi Umujyi ari mugari bitewe n’amafaranga yo kubahemba ataboneka neza.
Kabengera Janvier, avuga ko impamvu nyamukuru ari abantu bakomeje kwanga gutanga umusanzu w’umutekano byatumye abawucungaga bava kuri ako kazi bigatuma abajura barushaho kwiyongera.
Akomeza avuga ko bitoroshye na gato k’ubwabo kwishyuza uyu musanzu, ahubwo hakaba hakenewe ubufasha n’imbaraga z’ubuyozi bwo hejuru kuko batakoresha abakozi badashoboye guhemba.
Murego Richard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, yatangaje ko hagomba gukazwa amarondo kandi ngo abadatanga umusanzu w’umutekano ku gihe bazafatirwa ingamba. Yongeyeho kandi ko atari ikibazo cy’umutekano gusa ahubwo n’indi misanzu na yo igomba gutangwa kugira ngo uwo murenge urusheho gutera imbere ndetse n’igihugu cyabo muri rusange.
Abaturage bo bavuga ko impamvu nyamukuru yo kudatanga uwo musanzu ari uko n’iyo bayatanze na bwo bibwa cyane, ndetse bakaba nta masezerano bagirana n’ababacungira ibyabo kugira ngo uwibwe ashobore gusubizwa ibye.
Koperative Umoja Kabarore y’Inkeragutabara, ishinzwe umutekano yatangiye tariki ya 05 Mata 2011 bakaba bakora irondo mu buryo butatu; harimo irondo mu giturage aho buri rugo rwishyura amafaranga 500, kurinda amazu y’ubucuruzi aho buri muryango wishyura amafaranga 2000, ndetse no kurinda ibigo cyangwa umuntu ku giti cye wabyifuje bakagirana amasezerano.
























TANGA IGITEKEREZO