00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsibo: Yatse indishyi ku myaka itari iye

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 12 October 2012 saa 04:40
Yasuwe :

Kayitesi Clarisse na Ndaberetse Emannuel batuye mu Karere ka Gatsibo, bari mu makimbirane yo kubaruza ibyangijwe n’inyamaswa za Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Kayitesi avuga ko yahinze imyaka ikonwa n’inyamaswa zo muri Pariki, igihe cyo kubaruza hakabaruza Bazimaziki wakodesheje ubutaka nyuma y’uko imyaka yonwe.
Kayitesi avuga ko igihe inyamaswa za pariki zoneraga abaturage hagati y’ukwezi kwa Mata na Kamena 2012, yari yarahinze imyaka ikonwa kimwe n’iy’abandi. Ibi binemezwa (…)

Kayitesi Clarisse na Ndaberetse Emannuel batuye mu Karere ka Gatsibo, bari mu makimbirane yo kubaruza ibyangijwe n’inyamaswa za Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Kayitesi avuga ko yahinze imyaka ikonwa n’inyamaswa zo muri Pariki, igihe cyo kubaruza hakabaruza Bazimaziki wakodesheje ubutaka nyuma y’uko imyaka yonwe.

Kayitesi avuga ko igihe inyamaswa za pariki zoneraga abaturage hagati y’ukwezi kwa Mata na Kamena 2012, yari yarahinze imyaka ikonwa kimwe n’iy’abandi. Ibi binemezwa n’ushinzwe umutekano mu mudugudu waho wa Bwiza aho bari kwakira indishyi. Kayitesi avuga ko we yari yarahinzemo amasaka n’imyumbati.

Bazimaziki Jean Damacene, ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Bwiza mu Murenge Rwimbogo, avuga ko azi iki kibazo. Yatangarije IGIHE ko Ndaberetse Emannuel wakodesheje ubu butaka ari we wibaruje mu mwanya wa Kayitesi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Ndaberetse we avuga ko yakodesheje n’umugabo w’uyu mugore, akavuga ko ari we wonewe imyaka irimo amasaka n’ibigori hamwe n’imyumbati.

Iki kibazo cyateje impagarara hagati yabo, ushinzwe umutekano yemeza ko uwonewe ari nyir’umurima Kayitesi. Avuga ko uwibaruje ari uwo Ndaberetse, ariko ko amafaranga agomba guhabwa uwonewe ari na we nyir’umurima Kayitesi.

Ntitwabashije kumenya uwahariye undi hagati ya Kayitesi na Ndaberetse, aya makimbirane bikagaragara ko ashingiye ku gushaka amafaranga, kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Ikigega cyihariye cy’ingoboka ku mpanuka zatejwe n’inyamaswa byatangije igikorwa cyo guha amafaranga y’ingurane abangirijwe n’inyamaswa za Pariki ari na bwo aba bantu babiri bagaragazaga kutumvikana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages