00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Ntaganda muri Ambasade ya Amerika i Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 March 2013 saa 07:07
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamenye amakuru ko Gen Bosco Ntaganda yahungiye muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’ Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko amakuru y’uko Gen Bosco Ntaganda yahungiye mu Biro bya Ambasade ya Amerika i Kigali mu gitondo cyo kuwa 18 Werurwe 2013.
Mushikiwabo yagize ati “Twamenye ko Gen Ntaganda yijyanye kuri Ambasade ya Amerika muri iki gitondo.”
Mushikiwabo (…)

Mushikiwabo yatangarije Radiyo Rwanda ko Leta y’u Rwanda itazi uburyo Gen Ntaganda yinjiye mu Rwanda inzego zishinzwe kumenya abinjira n’abasohoka ku mupaka batabimenye.

Ati "Abazi umupaka uko uteye hari aho umuntu ashobora kunyereramo ntibimenyekane"

Mushikiwabo avuga ko Gen Ntaganda ari ku butaka bwa Amerika kuko Ambasade y’Amerika ifite ubudahangarwa.

Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Victoria Nuland, yatangarije televiziyo Aljazeera ko inkuru y’uko Gen Ntaganda yahungiye muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda ari impamo, kandi ko yahageze yisabira ko yashyikirizwa Urukiko rw’i La Haye rumushakisha.

Gen Ntaganda ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye, akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha by’intambara, nko kwinziza abana mu gisirikare no gufata abagore ku ngufu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages