Gen. Bosco Ntaganda uregwa ibyaha by’intambara muri Congo yakuwe ku butaka bw’u Rwanda yerekeza iy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye, kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2013.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ndetse na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali. Yakuwe mu Rwanda hakurikijwe imikoranire iri hagati ya za Guverinoma zombi iy’u Rwanda, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iy’u Buhulandi.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwemeje ko Bosco Ntaganda ari mu nzira agana mu Buholand,i rukaba ruzatangaza mu bihe bya vuba igihe azatangira kuburanira. Yatwawe n’imidoka ya Ambasade ya Amerika yerekeza ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Nyuma atwarwa n’indege yihariye.
Gen. Bosco Ntaganda yari umusirikare w’inyeshyamba mu gihugu cya Congo, akaba ari we wishyikirije Ambasade ya Amerika ku wa mbere w’iki cyumweru, nyuma y’imyaka cumi n’itanu ari inyeshyamba mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Akurikiranweho gushyira abana bato mu gisirikare bari munsi y’imyaka 15, gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi byaha by’ivanguramoko. Ibi byose byakozwe mu mwaka wa 2002 – 2003.



















TANGA IGITEKEREZO