Mu karere ka Gicumbi ko mu Majyaruguru y’u Rwanda, abahinzi barashishikarizwa gutera umuti barwanya udusimba twitwa ‘inyenyeri’ twangiza igihingwa cy’ ingano.
Amakuru dukesha urubuga ‘umuhinzi,’ avuga ko utu dusimba twibasira igihingwa cy’ingano mu gihe cy’imvura tukazangiza, bigatuma zitera neza. Mikorobe zituruka muri utwo dusimba ngo zangiza amababi y’ingano agahinduka umuhondo.
Nzeyimana Jean ushinzwe ubuhinzi mu karere, avuga ko abahinzi bose bagomba kwitabira gutera umuti.
Bamwe mu bahinzi b’ingano batangaje ko gutera umuti mu gihe cy’imvura bituma imyaka yabo itangirika n’udusimba ntitwangize ingano.
Abateye ingano mu matarasi basabwa gutera umuti mu ngano bakoresheje imashini zitera umuti, kuko zifasha gutera ahantu hanini.
Ingano zihingwa mu Rwanda ziri mu bwoko bwa ‘Musama’ zidakunze kurwara cyane, na ‘K.S Mwambara’. Izi ngano zihingwa bitewe n’ubutaka zeraho neza.



















TANGA IGITEKEREZO