Abagize inzego z’amabanki, ibigo by’ubuzima, inzego za Leta, uburezi n’izindi zikorera mu Karere ka Gicumbi, barasabwa kunoza serivisi ku buryo ababagannye batabakomoraho ibibazo ahubwo bakongera icyizere cyo ku babagana.
Mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Urubyiruko ruharanira Imiyoborere Myiza n’Iterambere mu Rwanda RGPYD ku bufatanye na World Vision ku mitangire myiza ya serivisi ku nzego zitandukanye zo mu karere ka Gicumbi, abari bayitabiriye bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo.
Uwo mu bitaro, ati “Akenshi abaherekeza umurwayi ni bo bagaragaza ko bafite uburakari aho rimwe na rimwe bifuza kugira ibyo bakorerwa bitahita biboneka ako kanya bigatera ikibazo kuko abaganga ahanini batagira umwanya urambuye wo gusobanura.”
Umuyobozi ku rwego rw’akagali wahuguwe, we avuga ko akenshi abo mu manza ari bo batera ibibazo by’umwihariko mu gihe ari ibibazo by’amafaranga bapfa. Bombi ngo barasobanurirwa nyamara bagera hanze bagahita bajya mu zindi nzego.
Nzagabimana JMV, umwe muri 20 bemerewe na RDB ku gutanga amahugurwa ku itangwa rya serivisi mu Rwanda, ati “Bamwe batumiza inama mu masaha ya mu gitondo igatangira nimugoroba kandi abaturage baba bahagaritse imirimo yabo y’uwo munsi bategereje abayobozi. Ugasanga umuntu yakubye undi na zeru. Iyo ufite ibibazo mu mutima n’amagambo aza abishye. Niba ufite agahinda n’amaganya ni byo utanga. Tanga serivisi ku buryo ukugannye utamusigira ibibazo ahubwo amere nk’aho wamuhaye ikinini cy’umunezero. Ubongerere icyizere cyo kubaho kubera umunezero.”
Hakuzimana Samuel, Umuyobozi wa RGPYD, yavuze ko serivisi zisanzwe zitangwa ariko ko bifuza ko zakomeza kunozwa, dore ko bafite na gahunda yo kuzakomeza guhugura n’abandi mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO