Umuyobozi wakarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu niterambere Kagenzi Stanislas, asanga buri muturage agize umusanzu atanga aho akomoka igihugu cyatera imbere vuba.
Ibi yabivuze ashima abaturage babiri bo muri aka karere bujuje ikiraro gihuza umurenge wa Nyankenke nuwa Manyagiro yo muri Gicumbi hafi y’isoko rya Yaramba.
Iki kiraro cyatwaye miliyoni eshatu nyuma y’aho abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko bahangayikikijwe no kubura umuhanda ubufasha mu bucuruzi bwabo.
Kagenzi yavuze ko ku rwego rwakarere bateganya kuzandikira aba bagabo babashimira ku bwiki gikorwa gifatwa nkicyindashyikirwa.
Abubatse iki kiraro ni uwitwa Gerigora na Francois. Bavuga ko ikigikorwa bagitekereje ngo bunganire ubuyobozi, kandi ngo bibahesha ishema nk’Abanyarwanda biyubakira igihugu.
Ubwo abaturage bambuka kuri iki kiraro baganiraga na ORINFOR dukesha iyi nkuru, bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko ari iterambere babazaniye, kuko ngo aha hantu iyo imvura yagwaga huzuraga ibyondo bakananirwa kuhaca.
Yakomeje kandi asaba abantu bose ko byababera isomo, buri wese agaharanira kugira icyo akora cyateza imbere aho akomoka.
Iki kiraro cyarangiye gitwaye amafaranga miliyoni eshatu ku bufatanye bwaba bagabo babiri gusa, niho bigaragarira ko abishyize hamwe nta kibanaira mu rwego rwo kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO