00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Havumbuwe zahabu yo ku rwego rwo hejuru

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 10 September 2012 saa 02:25
Yasuwe :

Abashakashatsi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bavumbuye amabuye ya zahabu mu karere ka Gicumbi ho mu karere k’Amajyaruguru, ndetse bemeza ko iri ku rwego rwo hejuru nyuma yo kuyipima.
Nk’uko byanditswe na The New Times dukesha iyi nkuru, Mu cyumeru gishize Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi yasuye ahacukuwe zahabu mu murenge wa Miyove ho mu karere ka Gicumbi aho yashishikarije ubuyobozi bwa sosiyete y’ubucukuzi ya Rogi Mining gukomeza ubushakashatsi buhamye.
Minisitiri (…)

Minisitiri Kamanzi yatangarije The New Times ko yishimiye ubushakashatsi kuri iyi zahabu yabonetse, avuga ko ishobora kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, yagize ati”Nishimiye cyane uko ibintu biri kugenda, difite icyizere kuri zahabu yo mu Rwanda. Kugeza ubu mu gace ka Miyove, zahabu yapimwe yerekanye ubwinshi buhagije, haba hafi y’ubutaka no hasi cyane, aho ubucukuzi bwageze kuri metero zirenga 150 z’ubujya kuzimu. ”

Urugero rwa zahabu rwabonetse rugaragaza ko hari n’indi nyinshi mu bujya kuzimu, by’umwihariko muri Gicumbi. Zahabu ni umwe mu mitungo kamere iri gukorwaho ubushakashatsi mu duce twa Nyagatare, Kirehe, Musebeya na Muhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gusinya amasezerano na kompanyi y’Abadage yitwa BEAK Consultants, izakora ubushakashatsi muri utu duce tune twavuzwe haruguru, hagamijwe kugira amakuru ahagije ku mabuye ari mu butaka.

Ubusanzwe mu Rwanda habonekaga zahabu nke mu ishyamba rya Nyungwe, nayo igoranye kuyicukura bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho. Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w’andi mabuye y’agaciro asanzwe aboneka mu Rwanda nka Coltan, Tungsten, niobium na lithium.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages