00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Ubuyobozi buratungwa agatoki mu kudindiza itangwa ry’ibyangombwa

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 4 May 2012 saa 12:01
Yasuwe :

Bamwe mu rubyiruko rutuye mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru, rushinja inzego z’ibanze kugira uruhare mu kudidindiza imwe mu mishinga ibyarira inyugu batinda kubasinyira ibyagombwa.
Urubyiruko rutuye rwa ganiriye na IGIHE, ruvuga ko kubona ibyagombwa cyane ibyo gushaka abaterankunga no kujya mu marushanwa atandukanye bibagora ngo kuko bandikira ubuyobozi bukanga kubasinyira , rimwe na rimwe hakaba hari ubwo babisinye igihe cyararenze nta gaciro bifite.
Umwe muri bo ati:”Inaha (…)

Bamwe mu rubyiruko rutuye mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru, rushinja inzego z’ibanze kugira uruhare mu kudidindiza imwe mu mishinga ibyarira inyugu batinda kubasinyira ibyagombwa.

Urubyiruko rutuye rwa ganiriye na IGIHE, ruvuga ko kubona ibyagombwa cyane ibyo gushaka abaterankunga no kujya mu marushanwa atandukanye bibagora ngo kuko bandikira ubuyobozi bukanga kubasinyira , rimwe na rimwe hakaba hari ubwo babisinye igihe cyararenze nta gaciro bifite.

Umwe muri bo ati:”Inaha rwose ubuyobozi buratuzitira, kandi nta ko tuba tutagize ngo dushake imishinga yaduteza imbere”.

Uru rubyiruko ruvuga ko iyi myitwarire y’abayobozi ituma n’abaturage babihomberamo, ngo kuko ibyo bikorwa baba bashaka gukora ahanini abaturage baba bazabyungukiramo mu buryo butandukanye.

Bati:”Bafite imyumvire mibi wabonye aho umuntu yanga kugusinyira icyangobwa urimo gushaka gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu”.

Arongera ati:”Ibi ni byo bituma tudatera imbere byihuse”.

Uru rubyiruko ruvuga ko ibyangombwa bikunze kudindira bigeze ku rwego rwa karere ngo kuko ahanini inzego zo hasi ziba zizi ibikorwa byabo, ndetse harimo bamwe bakorana baba basobanukiwe gahunda zabo.

Uru byiruko rwa bashije kugera mu itorero, ruvuga ko iyo bari mu itorera bigishwa gukora no kwihangira imirimo babwira ko n’ibagera hanze bajya bafatanya n’ubuyozi, ariko bagera hanze bigahinduka ibindi nti bakorerwe ibyo basezeranijwe.

Bakomeza bavuga ko bakeka ko impamvu ubuyobozi bwanga kubasinyira ari uko ahanini baba batabizera, bakeka ko barimo gushaka inyungu zabo bwite cyangwa baba babona nta bushobozi bafite bwo gukora ibyo bari gusabira ibyemezo bagakeka ko ari abatekamutwe.

Umwe mubo twaganiriye ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Niba babakeka ko umuntu ari guteka imitwe ngo ajye mu marushanwa bajya bamureka akajyayo yatsindwa agataha ariko batamuvukije amahire”.

Nyangezi Bonane, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi avuga ko gutanga serivisi nziza ari imwe mu inshingano za mbere z’Akarere, gusa ariko akaba avuga ko bakomeje gahunda yo kunoza imitangire ya serivisi.

Avuga ko uru rubyiruko nta we urubangamira ahubwo ko rimwe na rimwe hari ubwo umuntu azana dosiye igatinda bitewe n’uko hari ubwo baba banza kuyigaho kugira ngo barebe niba icyo ushaka nta garuka mbi kizagira ku gihugu.

Agira ati:”Hari uzana dosiye ye igatinda akagira ngo niko bihora”.

Aha avuga ko hari n’abaza gusaba icyagombwa mu karere bakumva ko bagomba guhita babibona ako kanya nk’uko babyifuza, iyo ari ibintu bisaba amafaranga bigomba Akarere kagomba kubanza kubigaho ka kareba n’ingengo y’imari uko ihagaze.

Gusa avuga ko hanabaye hari umukozi w’Akarere udatanga serivisi neza, ashobora gukurikiranwa akaba yabihanirwa ngo kuko ubundi iyo nta kibazo kinini gihari nta dosiye n’imwe ishobora kumara iminsi ibiri mu Karere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .