00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Uwari wasimbuye Nyangezi ku buyobozi bw’Akarere nawe yakuyemo ake karenge

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 15 August 2012 saa 05:59
Yasuwe :

Hashize amezi atarenze abiri Nyangezi Bonane wari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yeguye ku mirimo ye, asimburwa n’uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mvuyekure Alexandre, na we ku mugoroba wo kuwa 9 Kanama 2012 yareguye.
Amakuru dukesha bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Karere ka Gicumbi, atangaza ko ku mugoroba w’itariki ya 9 Kanama, Mvuyekure Alexandre yatanze intebe y’ubuyobozu bw’Akarere, anahita asezera ku kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije (…)

Hashize amezi atarenze abiri Nyangezi Bonane wari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yeguye ku mirimo ye, asimburwa n’uwari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Mvuyekure Alexandre, na we ku mugoroba wo kuwa 9 Kanama 2012 yareguye.

Amakuru dukesha bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu Karere ka Gicumbi, atangaza ko ku mugoroba w’itariki ya 9 Kanama, Mvuyekure Alexandre yatanze intebe y’ubuyobozu bw’Akarere, anahita asezera ku kuba Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, ariko ngo avuga ko akomeza kuba umujyanama muri ako Karere.

Nk’uko ayo makuru akomeza abitangaza, ubu Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo ni Mujawamariya Therèse, wari Umuyobozi w’Akarere Wungirje ushinze imibereho myiza y’abaturage, akaba ari na we usigaye muri Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi wenyine.

Iyegura rya Mvuyekure, byitezwe ko rizahabwa umugisha n’Inama Njyanama izaterana ku itariki ya 16 Kanama, hakanemezwa ukomeza kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’Akarere mu gihe biteganyijwe ko hatorwa undi mu minsi itarenze 90 kuva Nyangezi Bonane yeguye mu matariki ya mbere ya Kamena.

Impamvu zatumye Mvuyekure yegura ntiziramenyekana, kimwe n’uko na Nyangezi hatigeze hamenyekana impamvu z’iyegura rye.

Hejuru ku ifoto: Nyangezi wahoze ayobora Gicumbi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages