00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Yafatiwe mu cyuho asambanya umugore w’abandi bimuviramo gupfa

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 5 January 2013 saa 07:25
Yasuwe :

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, hafungiye abagabo babiri Byamana Sadath na Bikorimana Abdallah, bazira gukubita uwitwa Hagenimana Ildephonse ubwo bamufatiraga mu cyumba kwa Byamana asambanya umugore we Uwamahoro Asia.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya kabiri Mutarama 2013 mu mudugudu wa Gacurabwenge mu murenge wa Byumba, ubwo Byamana yasangaga umugore we asambana na Hagenimana.
Umunyamakuru uri aho byabereye avuga ko Hagenimana yakubiswe (…)

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, hafungiye abagabo babiri Byamana Sadath na Bikorimana Abdallah, bazira gukubita uwitwa Hagenimana Ildephonse ubwo bamufatiraga mu cyumba kwa Byamana asambanya umugore we Uwamahoro Asia.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya kabiri Mutarama 2013 mu mudugudu wa Gacurabwenge mu murenge wa Byumba, ubwo Byamana yasangaga umugore we asambana na Hagenimana.

Umunyamakuru uri aho byabereye avuga ko Hagenimana yakubiswe akoherezwa mu bitaro bya Byumba na byo bigahita bimwohereza mu bitaro bikuru bya kaminuza i Kigali CHUK, ariko mu gihe gito agahita apfa.

Uko byagenze

Amakuru aturuka mu baturanyi babo aravuga ko Uwamahoro yari yakomeje kubaririza niba umugabo we atari ku bitaro kuko ngo yakekaga ko yaba yajyanye umurwayi i Kigali, niko guhita ahamagara Hagenanimana bivugwa ko n’ubundi bari basanzwe bafitanye ubucuti rwihishwa.

Nyuma yo kugera mu rugo, umwana wa Uwamahoro witwa Uwihirwe Gibril yabonye inkweto ziri imbere y’umuryano w’icyumba cy’ababyeyi be kandi azi neza ko se yagiye kurara izamu; ahita amuhamagara amubwira ko abonye inkweto z’umugabo imbere y’icyumba. Undi ngo yahise agaruka mu rugo asanga umugore we bari kumusambanya.

Afatanyije na Bikorimana Abdallah, musaza w’umugore we, ngo batangiye gukubita Hagenimana kugeza igihe atabariwe n’abahuruye barimo n’inzego zishinzwe umutekano.

Aba bagabo bombi bahise batabwa muri yombi naho Hagenimana ajyanwa ku bitaro bya Byumba kwitabwaho kuko yari yakomeretse cyane.

Akimara kugera kuri ibyo bitaro byahise bimwohereza ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK ari na ho nyuma yaje kugwa.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ashobora kuba yarangijwe bikomeye ubugabo bwe, ku buryo nta mahirwe yari afite yo kubaho.

Byamana na Hagenimana bombi bakoranaga ku bitaro bya Byumba batwara imodoka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages