Polisi y’igihugu mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi umugabo witwa Thadée Munyembabazi, nyuma yo gukekwaho gukoresha sheki zitemewe n’amategeko mu guhaha.
Polisi y’igihugu ku rurubuga rwayo rwa interineti yatangaje ko Munyembabazi yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa aha sheki mpimbano ya Banki ya Kigali umucuruzi witwa Vestine Mukasine ucururiza mu mujyi wa Gicumbi, amutwaye ibikoresho by’amagare n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 38.
Munyembabazi kandi ngo si muri Gicumbi gusa yishyuraga sheki z’impimpano, ngo yakoraga ubu buriganya mu karere ka Huye, Muhanga no mujyi wa Kigali, aho yatwaraga ibikoresho by’abacuruzi birimo televiziyo na za mudasobwa akoresheje buriganya.
Aramutse ahamwe n’icyaha, ingingo ya 318 y’amategeko ahana icyaha cyijyanye n’uburiganya bukoresheje impapuro mpimbano n’amazina atari aye, giteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 3 kugera kuri 5 n’amande ari hagati ya miliyoni 3 kugera kuri 5.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru supt Francis Gahima, yasabye abacuruzi hirya no hino mu gihugu kwita ku mutekano w’ibintu byabo, bagenzura sheki bahabwa n’abaguzi kuko ngo ubu bujura bumaze kwiyongera mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO