00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Yatorewe kuba Meya nyuma yo kwegura kuri uwo mwanya

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 21 August 2012 saa 10:07
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi 12 yeguye ku mwanya w’Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yongeye gutorerwa kuyobora ako karere kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kanama.
Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri n’igice, Nyangezi Bonane wari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye ku mirimo ye.
Mbere y’uko aya matora aba uyu Mvuyekure wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, akaba yari yarabaye umuyobozi w’akarere w’agateganyo, kuwa 9 Kanama 2012 yari yatangaje ko yeguye ku (…)

Nyuma y’iminsi 12 yeguye ku mwanya w’Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yongeye gutorerwa kuyobora ako karere kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kanama.

Ibi bibaye nyuma y’amezi abiri n’igice, Nyangezi Bonane wari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye ku mirimo ye.

Mbere y’uko aya matora aba uyu Mvuyekure wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, akaba yari yarabaye umuyobozi w’akarere w’agateganyo, kuwa 9 Kanama 2012 yari yatangaje ko yeguye ku mirimo yose y’akarere ariko adasezeye muri njyanama.

Icyifuzo cye cyarakiriwe ariko kuba muri njyanama bikaba byaramuhaga amahirwe yo kwiyamamariza kuba umuyobozi w’akarere, byatumye kandidatire ye yakirwa, ahita anatorwa.

Ku mwanya yeguyeho wo kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, yawusimbuweho na Kagenzi Stanislas.

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Gicumbi, Gatera Jean d’Amour, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yadutangarije ko Umuyobozi w’akarere mushya, n’ubwo yigeze kuba muri Komite Nyobozi, hari byinshi atezweho kandi yashyize no mu migabo n’imigambi ye birimo kuvugurura Umujyi wa Byumba hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi, gutanga serivisi nziza no gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere no kuzamura imibereho yabo.

Gatera yakomeje agira ati “turamusaba gusubiza akarere ku murongo muzima kugira ngo kagaruke mu myanya ya mbere, kandi agomba gukemura ibibazo by’abaturage ntibizabe umurengera.”

Ku birebana n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Zebres, Gatera yadutangarije ko yateganyirijwe gahunda mu ngengo y’imari y’akarere, ku buryo bihaye gahunda y’umwaka umwe bagashaka umutoza n’abakinnyi bashoboye bazayigeza mu cyiciro cya mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages