Abaturage bafite amasambu n’ibibanza mu Mujyi wa Kigali Umurenge wa Gikomero Akarere ka Gasabo baragirwa inama yo kutahimuka, ahubwo bakagurisha igice kimwe cy’ubutaka bwabo bakabona uko bubaka amazu ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gasabo Munara Jean Claude kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Werurwe, ubwo hatahwaga ku mugaragaro ahazubakwa umudugudu w’ikitegererezo mu Murenge wa Gikomero Akarere ka Gasabo.
Munara yagize ati “Abatuye i Gikomero ntibagomba kwimuka kuko haje gahunda yo kubaka amazu ajyanye n’igihe u Rwanda ruganamo, ahubwo nabo bajya mu bubaka muri uyu mudugudu”.
Yakomeje agira ati “Wikwimuka ahubwo shaka uburyo nawe ubaka. Fata ubutaka ugurisheho igice kimwe nawe wubake nk’abandi aho kwimuka.”
Abaturage batuye Umurenge wa Gikomero Akarere ka Gasabo Umujyi wa Kigali beretswe ahagiye kuzubakwa umudugudu w’ikitegererezo banakangurirwa kuba abambere mu kugiramo inzu.
Umudugudu w’ikitegererezo ugiye kubakwa mu Murenge wa Gikomero, uzubakwa mu mudugudu wa Rudakabukirwa Akagari ka Munini, aho uzaba urimo inyubako zo guturamo zigabanije mu byiciro bitandukanye birimo amashuri, amazu y’ubucuruzi, insengero, ibibuga by’imyidagaduro, amavuriro, inzu zihingwamo ( Green house), ndetse n’inzu zo guturamo ziri mu byiciro bitandukanye.
Iyubakwa ry’uyu mudugudu biri mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Umurenge wa Gikomero Kalisa Jean Souveur yavuze ko abaturage b’i Gikomero bazaba bafitemo inzu kubera ko izizubakwa aha hantu zizaba zirimo n’inzu ziciritse, aho umuturage ashobora kubona inzu ijyanye n’igihe ya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Kalisa ati “Uko umuntu yifite azabasha kubona inzu muri uyu mudugudu”.
Umurenge wa Gikomero ni umwe mu mirenge umunani ugize Akarere ka Gasabo ukaba ugizwe n’utugari dutanu.



















TANGA IGITEKEREZO