00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gikondo: Ubuyobozi burashima ibikorwa by’Intore ku Rugerero

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 8 February 2013 saa 03:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, burashima ibikorwa by’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye birimo ko kuri uyu wa munani Gashyantare 2013 bateye ibiti 400 bakanubakira umuryango utishoboye wasenyewe n’ibiza.
Ibi bikorwa byabereye mu Kagari ka Kanserege. Uwamahoro Hashas bubakiye kuko yasenyewe n’imvura yaguye mu minsi ishize we n’umuryango we bagasigara badafite aho biking, ati ’’Ndashimira izi ntore zinyubakiye inzu. Twararaga ku gasozi, abana imbeho yari (…)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, burashima ibikorwa by’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye birimo ko kuri uyu wa munani Gashyantare 2013 bateye ibiti 400 bakanubakira umuryango utishoboye wasenyewe n’ibiza.

Ibi bikorwa byabereye mu Kagari ka Kanserege. Uwamahoro Hashas bubakiye kuko yasenyewe n’imvura yaguye mu minsi ishize we n’umuryango we bagasigara badafite aho biking, ati ’’Ndashimira izi ntore zinyubakiye inzu. Twararaga ku gasozi, abana imbeho yari igihe kuzabica!”

Mu Murenge wa Gikondo izi ntore zikora ibikorwa bitandukanye nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Nyiramparibatende Eugenie ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gikondo akanakurikirana ibikorwa by’intore umunsi ku munsi.

Iki ni kimwe mu bikorwa n'izi ntore z'i Gikondo

Muri ibyo bikorwa ni nk’ikusanyamakuru ku misoro n’amahoro, kubarura abaturage bafashe ubwisungane mu kwivuza n’abatarabufata kugira ngo hamenyekane ababuze amikoro bafashwe, kubarura abaturage batazi gusoma no kwandika ngo bazabyigishwe, no gushishikariza abaturage gukora isuku aho batuye.

Kanyesigye Nathan umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, avuga ko ibikorwa izi ntore zikora ari ibyo gushimwa; dore ko muri uwo murenge ngo nta n’umwe utaritabiriye iyi gahunda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages