00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Girl Hub irashishikariza abakobwa kwitinyuka

Yanditswe na

IRAKOZE Richard

Kuya 21 April 2012 saa 03:27
Yasuwe :

Umushinga Girl Hub, uharanira ibikorwa byo guteza imbere abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 19 no kurushaho kubatinyura mu bijyanye no kwiteza imbere urashishikariza abakobwa kwitinyuka bakagaragaza ibyo bashoboye.
Ibi byatangajwe mu muhango wo guhemba abakobwa 19 bigishijwe gufotora ndetse n’abandi bagize uruhare mu ifatwa ry’amashusho ya Filime ’The Girl Effect’.
Nk’uko Paige Stoyer, umwe mu bafata amashusho akaba n’umwe mu bahuguye aba bana b’abakobwa abivuga, kwigisha gufotora ni (…)

Umushinga Girl Hub, uharanira ibikorwa byo guteza imbere abakobwa bari hagati y’imyaka 12 na 19 no kurushaho kubatinyura mu bijyanye no kwiteza imbere urashishikariza abakobwa kwitinyuka bakagaragaza ibyo bashoboye.

Ibi byatangajwe mu muhango wo guhemba abakobwa 19 bigishijwe gufotora ndetse n’abandi bagize uruhare mu ifatwa ry’amashusho ya Filime ’The Girl Effect’.

Nk’uko Paige Stoyer, umwe mu bafata amashusho akaba n’umwe mu bahuguye aba bana b’abakobwa abivuga, kwigisha gufotora ni bumwe mu buryo bahisemo mu gushishikariza abakobwa mu Rwanda kubasha kwisobanura no gusobanura ibibera mu Rwanda.

Yagize ati:"Ni uburyo bwiza bwo kwerekana ibyifuzo byabo binyuze mu mafoto. Ni uburyo bwiza bwo kubara inkuru kandi byatumye batinyuka, kuko ntangirana nabo bagiraga isoni, ukabona bafite ubwoba bwo kwerekana ibyo bashoboye, ariko ubu bari basigaye ari abakobwa bashabutse bakora neza cyane. Umukobwa akwiye kugerageza amahirwe afite yose kandi akigirira icyizere, umukobwa uwo ari we wese ashobora gukora ibikorwa bihambaye bisaba gusa kwigirira icyizere."

Christine Kampire, w’imyaka 14, umwe mu bakobwa bahawe impamyabumenyi yo gufotora, yavuze ko yasanze afite ubushobozi bwinshi atari yiyiziho mbere yo gutangira aya mahugurwa. Avuga kandi ko muri aya mafoto ye azakora ubuvugizi.

Yagize ati:"Jyewe nafotoye ku mushinga w’abana babyara bakiri bato. Nagaragaje ko kubyara kw’abana b’abakobwa bakiri bato mu Rwanda biri kwiyongera cyane, ku bw’impamvu zitari izabo. Harimo nk’uwo nafotoye akiri muto afite imyaka 14 iwabo baramwirukanye."

Kampire anatanga inama ku bandi bakobwa abasaba kurushaho kwitinyuka agira ati:"Abakobwa benshi ntabwo bakunda gutinyuka gufata amafoto kuko bitoroshye, ni ibintu bikomeye ariko nabasaba gutinyuka; ikintu mbona cyakugirira akamaro ushobora kugikora."

Anne Marie Mukamusoni, umubyeyi w’umwe mu bana bahawe impamyabumenyi yavuze ko kuba umwana we yarahuguwe bizamurinda kwiyandarika kuko azaba ahugiye mu kazi.

Umushinga Girl Hub usanzwe ifite ikinyamakuru ’Ni Nyampinga’ cyandika inkuru zigaragaza zimwe mu ngero z’abakobwa bakoze ibikorwa by’indashyikirwa abandi bafatiraho urugero.

Uyu mushinga ni igitekerezo cya ’The Nike Foundation’ n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Iterambere cy’Abongereza (DFID) washinzwe mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Amwe mu mafoto y'urwibutso hamwe na Paige
Bamwe mu bakobwa bahawe impamyabumenyi zo gufotora
Mu guhabwa impamyabumenyi
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi bishimana n'ababyeyo babo
Christine w'imyaka 14 ari kumwe n'umubyeyi we
Jessica, Umuyobozi wa 'Ni Nyampinga'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages