Komite y’ababyeyi barerera abana babo ku kigo cy’amashuri abanza cya Mbogo mu karere ka Gisagara Intara y’Amajyepfo kuwa kane tariki ya 21 Kamena bishimiye igikorwa bagezeho cyo kuba bariyubakiye ibyumba by’amashuri 3 ku giti cyabo.
Ntungana Jean Pierre umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Mbogo mu ijambo yagejeje ku babyeyi ubwo hatahwaga k’umugaragaro ibi byumba by’amashuri, yavuze ko ashimira cyane uruhare ababyeyi bagize mu kubaka aya mashuri abambwira ko igihugu kizatera imbere mu gihe cyose ibibazo byacyo bikemuwe n’abenegihugu.
Umuyobozi w’iri shuri kandi akaba yarasoje ashimira byimazeyo Leta y’u Rwanda ku muco yatoje abanyarwanda wo kwikemurira ibibazo, ariwo bakesha ibi byumba by’amashuri, yashimiye kandi abarezi, abana biga I Mbogo ku mirimo bakoze y’ingufu mu kubaka aya mashuri.
Ibi byuma byumba bitatu byubatswe n’aba babyeyi ku bufatanye n’ishuri ribanza rya Mbogo bifite agaciro k’amafranga 32.000.000.
Twakwibutsa ko iri shuri rya Mbogo ribarizwa mu cyaro mu mpinga y’umusozi wa Mbogo, umurenge wa Gikonko, akarere ka Gisagara.
























TANGA IGITEKEREZO