Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Mukindo, hafungiye abagabo bagera kuri 11 bakekwaho kurasa kandi bakica umugabo w’imyaka 53 mu ijoro ryo ku Cyumweru.
Uyu mugabo Alexandre Nkuliza bakunze kwita Sasaba, yishwe ku isaha ya saa tanu na mirongo ine z’ijoro, nk’uko ikinyamakuru the New Times kibivuga.
Nkuko abaturanyi babitangaje, uyu mugabo yicishijwe imbunda kandi umugore we Nyirabashyitsi Agnes yarahakomerekeye bikabije ndetse ubu arwariye mu bitaro bya Kibilizi.
Nyuma y’urufaya rw’amasasu yaturikiye mu nzu ya Alexandre Nkuliza, umugore we Nyirabashyitsi Agnes yabashije kurokokana n’abana be bane. Kugeza ubu, abo bagabo bakekwaho kumurasa bafungiye kuri station ya polisi ya Ndora mu karere ka Gisagara mu gihe iperereza rigikomeza.
Ubwo The New Times yageraga aho ibi byabereye, yasanze amaraso hasi mu nzu ya Nyakwigendera, urugi rwari rwakutse, ndetse hari n’ikibuye kinini bivugwa ko ari cyo bakubise ku rugi kugira ngo rukuke,mbere yo kurasa uyu mugabo.
Umukobwa wabo Egidie Nyirabizeyimana, avuga ko abateye urugo bari barenze batanu. Yagize ati:”Nabonye babiri mu nzu ariko nkumva abandi hanze bajujura”. Yongeraho ati: “Nari mfite ubwoba kandi nihebye”.
Nyirabizeyimana akomeza agira ati:”Bahise bica ingufuri y’urugi rwa mbere, bamena urugi rwa kabiri rw’ababyeyi nyuma batangira gutabaza, urusasu rwa mbere ruhita ruvuga”.
Yongeraho ati:”Bahise baza mu cyumba turyamamo, musaza wanjye yahise yihisha mu nsi y’uburiri, abaduteye batwaka ishoka tubabwira ko ntayo dufite”. Ubwo bahise binjira mu cyumba cy’ababyeyi twumva urundi rusasu ruravuze, nta rindi jwi ry’umubyeyi twongeye kumva”.
Mbere y’uko bagenda, babanje kurasa mu gisenge hejuru n’ahandi hose, uretse ko abari mu nzu bihishe bikomeye ariko abicanyi bakekaga ko babishe bose.
Bamwe mu baturanyi bakeka ko haba harimo n’Umurundi wirwaje muri iyo minsi, kuko akunze kugaragara mu bagizi ba nabi. Kugeza ubu ariko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.
Umuvugizi wa polisi Theos Badege yavuze ko Nkuliza ashobora kuba yarazize ikibazo cy’ubutaka yari afitanye na bene se ariko iperereza rirakomeje. Ndetse abenshi mu bafunzwe ni abo bavukana.
Mu mwaka wa 2006 nibura abantu 3 bari bateye urugo muri ubu buryo, aho 2 bari bakomerekeje abantu 2.
Abarundi bakunze kuvugwa ho kugira uruhare mu bikorwa nk’ibi, kuko ari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Theos Badege yavuzeko abantu benshi bakunze kwicana bitewe n’ibibazo by’imibanire, ibyo bikaba atari byiza kuko amategeko aba ahari ngo abarengere.



















TANGA IGITEKEREZO