00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abaturage barakangurirwa kwirinda ibyabakururira agahinda gakabije

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 20 October 2012 saa 02:21
Yasuwe :

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, Minisiteri y’ubuzima yasabye abaturage kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe kuwa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2012, abaturage batuye mu murenge wa Kibirizi muri Gisagara, Intara y’Amajyepfo, bakanguriwe kwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza ubuzima bwo mu mutwe, hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yibandaga ku ndwara y’agahinda gakabije izwi ku (…)

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, Minisiteri y’ubuzima yasabye abaturage kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe kuwa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2012, abaturage batuye mu murenge wa Kibirizi muri Gisagara, Intara y’Amajyepfo, bakanguriwe kwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza ubuzima bwo mu mutwe, hashingiwe ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi yibandaga ku ndwara y’agahinda gakabije izwi ku izina rya “depression” mu rurimi rw’igifaransa, indwara ibangamira iterambere.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yatangaje ko indwara y’agahinda gakabije ibangamira imibereho y’umuryango n’iterambere ry’igihugu, asaba abaturage kureka ibishobora kuba intandaro yo guhura n’indwara zo mu mutwe.

Ati“mugomba kwita ku buzima bwo mu mutwe mwita ku mibereho y’igihugu . Bimwe mu bitera indwara y’agahinda gakabije ni kunywa ibyobyabwenge, indwara nka SIDA, diyabete, intambara n’ibindi.”

Karekezi Leandre, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara yatangaje ko Akarere ka Gisagara gafite gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge nk’imwe mu mpamvu ituma umuntu afatwa n’indwara y’agahinda gakabije.

Karekezi asaba abaturage kugerageza kuba hafi y’umuntu wese ufite ikibazo cy’indwara y’agahinda.

Muri Gisagara, ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko hari imiryango myinshi ihura n’ibibazo by’agahinda gakabije ku mpfubyi n’abapfakazi benshi bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Akarere kagasaba ko haba buri murenge wagira umuntu ushinzwe ibirebana n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS) watangaje uyu mwaka ko abantu bagera kuri miliyoni 350 ku Isi bafite ibibazo by’agahinda gakabije no kwigunga “depression”.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe wizihizwa ku itariki ya 10 Ukwakira buri mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages