00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Babiri mu maboko ya Polisi bakekwaho kwica umwana w’imyaka 11

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 1 February 2013 saa 08:34
Yasuwe :

Abasore babiri bo mu murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa ku wa 30 Mutarama 2013 bakekwaho kwica batemaguye uwitwa Muhoza Alice w’imyaka 11 wari wababonye bajya kwiba kwa nyirasenge.
Abafashwe ni Sindayigaya Philemon w’imyaka 18 na Ndekezi Théogène w’imyaka 25 batuye mu Mudugudu wa Manyinya mu Kagari ka Gikonko, bakaba baniyemerera iki cyaha bakekwaho nk’uko amakuru ari ku rubuga rwa Polisi abigaragaza.
Sindayigaya yiyemerera ko (…)

Sindayigaya yiyemerera ko yafatanyije na mukuru we Ndekezi kwica Muhoza banga ko yari kuvuza induru bagafatwa mu gikorwa barimo cyo kwiba kwa Nyirasenge w’umwana yari abasanzemo . Bavuga ko Sindayigaya yahise amukubita umuhoro ku ijosi, ari na byo byaje kumuviramo urupfu.

Abakekwa bamaze gukora iki cyaha ngo bahise basubira mu rugo guhindura imyambaro, kuko iyo bari bambaye yari yagiyeho amaraso.

Ngo baje gufatishwa n’uko Ndekezi hari abari bamubonye atarahindura imyenda bahise babibwira polisi, na yo ikurikirana icyo kibazo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Spt Gashagaza Hubert, nyuma yo kugaya aba bakurikiranyweho iki gikorwa yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibibazo nk’ibyo hakiri kare.

Mu gihe icyaha cyabahama bahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganwa n’ingingo y’140 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages