Kuremera abatishoboye,kugeza umuriro n’amazi ku baturage no gushyigikira amakoperative atandukanye ni bimwe mu byishimirwa n’abatuye akarere ka Gisagara by’umwihariko mu kagali ka Shyanda mu murenge wa Save.
Muri aka kagari, abahatuye bavuga ko bamaze amezi atandatu bazaniwe umuriro kandi ntawo bari bafite byagabanyije imvune bakoraga mu gukora ibikorwa biwukenera nkuko bivugwa n’ Umutoniwase Francoise.
Faida Jean Marie Vanney, Perezida wa FPR mu kagari ka Shyanda, ahamya ko FPR yiyemeje gufasha abatishoboye ibavana mu buzima bubi ibaganisha aheza kuko igihugu kitatera imbere hari abagikennye.
Uwimana Emmanuel, Perezida wa FPR mu murenge wa Save yavuze ko gukataza mu bikorwa byo gufasha abatishoboye byakozwe n’abatuye aka kagari byakagombye kuranga abatuye umurenge wa Save wose ku buryo igikorwa cyo kuremera abatishoboye kizakomeza na nyuma ya yubile.



















TANGA IGITEKEREZO