Mu kagari ka Gatovu mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, haravugwa ikibazo cy’umuturage witwa Ndayisenga Innocent wafatiwe ihene n’umugore wa Agoronoma w’ako kagari ubu zimwe muri zo zikaba zitangiye gupfa.
Ndayisenga avuga ko izo hene zari ziragiwe n’umushumba ku cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2013, maze ebyiri mu icumi zica mu ikawa z’uwitwa Nzeyimana Edmond wahise azifata akazijyana iwe. Ubu ngo abana bazo batatu basigaye mu rugo nyuma yo guteshwa za nyina bamaze gupfa, mu gihe n’abandi na bo ngo benda kwicwa no kutonka.
Ndayisenga avuga ko atigeze ajya kumwaka izo hene kuko azi ko ngo ari umuntu usanzwe akora ibikorwa by’urugomo birimo umwana yakubise igitiyo akamuvuna ruseke; hakaniyongeraho ko ngo yigeze kugirana ikibazo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikonko aho we na bagenzi be bari batangiriye imodoka ye bakayangiza.
Uretse ibyo kandi ngo kuba bamuziho ko ari umuntu wize iteramakofe ntacyo yari kumubwira kuko yashoboraga kumuhohotera.
Zimwe mu nzego yagejejeho iki kibazo zirimo umudugudu wamubwiye ko ntacyo wakora ku kibazo cye kuko uwafashe izo hene asanzwe yaraniranye. Ageze ku kagari ka Gatovu na bwo ngo yabwiwe gutyo. Ageze ku murenge ikibazo atangiye kukibwira Umunyamabanga Nshingwabikorwa amubwira ko niba ri urugomo yakijyana kuri polisi.
Nirere Pascasie, umuyobozi wungirije mu kagari ka Gatovu, avuga ko icyo kibazo yacyumvise ariko ko umuyobozi w’umudugudu iki kibazo cyabereyemo yagiye kureba uwafatiwe ihene ngo akihisha.
Gusa uyu muyobozi na we avuga ko ibikorwa by’urugomo bizwi kuri Nzeyimana, kuko na we amuvugaho uruhare mu kwangiza imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko.
Kayumba Ignace, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha we avuga ko iki kibazo atakizi kandi ko nta n’umuntu wigeze akimubwira. Gusa ngo ubusanzwe iyo habaye konesha ikibazo gishyikirizwa urwego rw’umudugudu cyananirana kigakomeza mu nzego zisumbuyeho ariko ngo muri uwo murenge nta kibazo nk’icyo cyari cyarenga urwego rw’akagari.



















TANGA IGITEKEREZO