Kuwa Gatatu w’iki cyumweru mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko, inkongi y’umuriro yatwitse ishyamba riri ku buso bwa hegitari imwe.
Ndimumagorwa Claude utuye mu kagari ka Cyiri muri uyu murenge yatangarije Polisi ko umuriro watangiye kwaka mu ma saa mbiri, ni nawe wahamagaye abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bahuruza Polisi.
Amakuru atangazwa na polisi avuga ko umuntu utaramenyekana yashyize umuriro mu ishyamba, nyuma abaturage bafatanije na Polisi bagerageza kuwuzimya, kuri ubu iperereza ririmo gukorwa ngo hashakishwe uwaba ari inyuma y’icyo gikorwa.
Kagenza Boniface uhagarariye Sitasiyo ya Polisi ya Gikonko, yavuze ko ari ubwa mbere mu murenge habaye inkongi ikomeye itya. Yakomeje avuga ko bafatanyije n’abashinzwe umutekano mu nzego zo hasi(Community Policing Committees) bagerageje kuzimya uwo muriro ndetse avuga ko bagiye gukomeza gufatanya ngo umuriro nk’uyu utongera kubaho.
Polisi y’u Rwanda yahamagariye abaturage gukomeza kuba maso cyane cyane muri ibi bihe by’Impeshy, yihanangiriza abanywa itabi ndetse n’abakora imirimo y’ubuhinzi kwirinda gushyira umuriro aho babonye hose, kuko bishobora guteza inkongi ikomeye ikangiza imyaka yabo idasize n’amazu batuyemo.



















TANGA IGITEKEREZO