Umudugudu wa Butare wo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, umaze kugera kuri byinshi birimo kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no kunoza ibikorwa by’umutekano ubikesha ubufatanye hagati y’umuyobozi n’abaturage.
Akarere ka Gisagara kavuga ko abatuye uyu mudugudu bose batuye mu mudugudu, umuyobozi w’umudugudu akaba yaranakanguririye kwitabira ubwisungane mu kwivuza ku buryo abasaga 395 barangije kwishyura amafaranga yose hakaba hasigaye abagera kuri 15 na bo bakirimo kuyashaka.
Ku bikorwa byo gusigasira umutekano abaturage bakanguriwe kuwirindira bitabira amarondo, bakangurirwa kwitabira umurimo ubu bakaba bahamya ko bihaza mu biribwa bakanasagurira isoko.
Umuyobozi w’uyu mudugudu Ndikumana Jean Baptiste, avuga ko ibi byose abigeraho kubera ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu yitangira abaturage ayoboye.
Ahereye kuri ibi bikorwa, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Gisagara Hategekimana Hesron, yemeza ko ibikorwa nk’ibi by’abaturage b’umudugudu n’umuyobozi bigaragaza gukunda igihugu. Yabasabye gukomeza kubishyira mu bikorwa no kurushaho kwitabira umurimo, kandi bagafashanya muri byose.
Mu rwego rwo gutera ishyari ryiza abandi bayobozi, Ndikumana Jean Baptiste yahembwe igare rimufasha kugera ku baturage ayobora bimworoheye.



















TANGA IGITEKEREZO