Mukangwije Consolate w’imyaka 60 wo mu Murenge wa Save, Akagari ka Gatoki akarere ka Gisagara, yatawe muri yombi Kuwa Gatatu tariki ya 8 Kanama , akekwaho gukubita umukarani w’ibarura isuka abitewe n’ubusinzi.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Polisi, Bertilde Uwimana yakubiswe isuka n’uyu mukecuru ubwo yandikaga nimero ku nzu ye, mu rwego rwo kwitegura ibarura.
Mbere yaho gato Bertilde ukorera ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare yari yatwikiwe impapuro yari kuzakoresha mu ibarura rusange rya kane, Mukangwije akaba akekwaho kuba ari we wazitwitse
Nk’uko umukuru w’umudugudu Ruribikiye Jacques yabitangaje, Mukangwije yaba yarabitewe n’inzoga yanywaga itemewe bita Nyirantare, kandi ngo yari asanzwe agirana amakimbirane n’umuryango we ndetse atibagiwe n’abaturanyi be. Kuri ubu uyu mukecuru afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Save.
Polisi irihanangiririza abantu banywa inzoga zitemewe kandi nyinshi, uwo muco ikavuga ko ugomba gucika mu bantu.



















TANGA IGITEKEREZO