00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gishushu: Ikamyo itwara mazutu yagonze Abanyakanada

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 31 May 2012 saa 01:23
Yasuwe :

Ahagana mu masaha y’i saa tanu ku itariki ya 31 Gicurasi 2012, muri feu rouge zo ku Gishushu habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Benz isanzwe itwara mazutu, aho igonze imodoka y’Abanyakanada.
Ubwo iyi modoka y’Abanyakanada ya plaque ya 18 CD 005R yari iparitse itegereje ko ibara ritukura ryo muri feu rouge rivamo hakajyamo icyatsi ikabona gukomeza urugendo rwayo, ikamyo cya plaque ya RAB 341 H nk’uko twabitangarijwe n’ababonye uko impanuka yagenze, ngo yaturutse ahagana kwa Lando (…)

Ahagana mu masaha y’i saa tanu ku itariki ya 31 Gicurasi 2012, muri feu rouge zo ku Gishushu habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Benz isanzwe itwara mazutu, aho igonze imodoka y’Abanyakanada.

Ubwo iyi modoka y’Abanyakanada ya plaque ya 18 CD 005R yari iparitse itegereje ko ibara ritukura ryo muri feu rouge rivamo hakajyamo icyatsi ikabona gukomeza urugendo rwayo, ikamyo cya plaque ya RAB 341 H nk’uko twabitangarijwe n’ababonye uko impanuka yagenze, ngo yaturutse ahagana kwa Lando yabuze feri irinda igera ku modoka zari zitegereje ko hazamo ibara ry’icyatsi, iba isanze iyi modoka aho iparitse ihita iyigonga kuko yari yabuze uko yahagarara.

Iyi modoka yo muri ambassade ya Canada yari itwawe n’umugore w’umuzungu, inyuma hari harimo umwana we utagize icyo aba n’ubwo yatarukiweho n’ibimene by’ibirahure byo ku rugi rw’inyuma byamusanze aho yari yicaye mu ntebe z’inyuma.

Gusa uyu mugore abamubonye badutangarije ko ngo yahise agira ikibazo mu mutwe (guhungabana) bitewe n’iyi mpanuka yari igiye kumuhitana we n’umwana we.
Iyi kamyo, bimwe mu byuma byayo biba biri munsi byahise bitandukana n’ibirahure byayo by’imbere biramenagurika, iyi modoka yindi nayo yamenaguritse ibirahure by’inyuma, n’abari bari mu modoka zombi ntihagira n’umwe ugira icyo aba.

Photo: Kwizera Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages