Mu masaha ya saa tatu z’ijoro ku wa 11 Mutarama, abantu babiri bambuye moto umumotari nyuma yo kumufunga umugozi mu ijosi, abantu batabaye, ibisambo bicitse kimwe kigongana n’imodoka, ikindi kiburirwa irengero.
Nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Albert Gakara, abantu bateze umumotari bamwambika umugozi bashaka kwiba moto. Ubwo ngo imodoka yabatunguye ibakubita amatara, bahitamo gucika. Kubera induru y’abatabaye, bihafashe, igisambo kimwe cyaguye mu modoka yahitaga. Yagize ati “Yakomeretse bikabije, ubu ari mu bitaro Kibagabaga ntashobora no kuvuga.” Yakomeje avuga ko bagishakisha undi.
Supt Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu yadutangarije ko kuba hari uwafashwe ari uburyo bwiza bwo guheraho bakora iperereza ryimbitse, mu rwego rwo kurwanya ubujura n’ibindi bikorwa bibi.
Umumotari ntarashobora kugera kuri Polisi ngo asobanure uko byamugendekeye, ariko amakuru atugeraho ni uko ngo yabonye Polisi ihageze ifashe uwagonzwe, na we afata moto ye ahita yiciraho, ntawamenye aho arengeye.



















TANGA IGITEKEREZO