Bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga Uharanira amahoro y’Isi (Brahma Kumaris World spritual university), kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2013, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo kwirebera uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, bakaba batewe ubwoba n’uburyo babonye Jenoside yakoranywe ubugome ndenga kamere.
Perkin Patel ,uhagarariye uwo Muryango muri Afurika yagize ati ”Ibyo tubona bakoreye izi nzirakarengane birababaje cyane kandi biteye n’ubwoba, byanatuma umuntu ahahamuka, hakwiye kubaho amahoro,kandi ayo mahoro ni umusanzu wa buri wese, kuko bizanatuma Isi iba nziza”.
Abo basuye urwibutso banashyira indabo ku mva z’ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bafata n’umunota bibuka abazize Jenoside.
























TANGA IGITEKEREZO