00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufasha wa Perezida wa Gabon asanga Jenoside yakagombye gukumirwa itarakorwa

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 5 October 2012 saa 05:10
Yasuwe :

Umufasha wa Perezida wa Gabon, Sylvia Bongo Ondimba kuri ubu uri mu Rwanda n’ab’iwe mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwo ku Gisozi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2012 yatangaje ko Jenoside yakagombye gukumirwa mbere y’uko ikorwa.
Ibi Madamu Sylvia Bongo yabitangaje nyuma yo kuzenguruka mu nyubako y’Urwibutso rwa Gisozi akabona ibihamya byerekana uko Jenoside yateguwe, uburyo yakozwemo ndetse n’ingaruka yagize.
Sylvia (…)

Umufasha wa Perezida wa Gabon, Sylvia Bongo Ondimba kuri ubu uri mu Rwanda n’ab’iwe mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwo ku Gisozi, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2012 yatangaje ko Jenoside yakagombye gukumirwa mbere y’uko ikorwa.

Ibi Madamu Sylvia Bongo yabitangaje nyuma yo kuzenguruka mu nyubako y’Urwibutso rwa Gisozi akabona ibihamya byerekana uko Jenoside yateguwe, uburyo yakozwemo ndetse n’ingaruka yagize.

Sylvia Ondimba kandi yasuye n’imva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, aho yifatanyije n’itsinda ryamuherekeje bakamara umunota bacecetse bibuka izo nzirakarengane.

Amaze guha icyubahiro izo nzirakarengane, yasobanuriwe uko Abanyarwanda bari babanye mbere n’uburyo byaje guhinduka bakisanga mu moko y’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, ari na byo byaje kugenderwaho bikabyara Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ondimba yasobanuriwe bimwe mu byanyujijwemo urwango bikageza ubwo bivamo Jenoside harimo: Amadini, itangazamakuru, uburezi, ubuyobozi bwatanze indangamuntu zishingiye ku moko mu mwaka wa 1930, amashyaka n’ibindi.

Mdamu Sylvia Ondimba wasangaga afite ubushake bwo kumenya neza amateka ya Jenoside kuko yasomaga inyandiko zose, akitegereza amashusho yafashwe mu gihe Jenoside yakorwaga, kandi wasangaga ashishikajwe no kubaza ibibazo bitandukanye bakamuha ubusobanuro.

Amaze kubona amashusho agaragaza uko abagore bafashwe ku ngufu, n’uburyo abana bagiye bicwamo, akabona n’intwaro bicishijwe, Ondimba yagize ati ”Biteye ubwoba kandi birababaje cyane!”, ati “Jenoside yakagombye gukumirwa mbere y’uko ikorwa kuko ihitana inzirakarengane.”

Kimwe mu byatangaje Ondimba ni uburyo Abanyarwanda bahisemo Inkiko Gacaca kandi bakagera ku butabera bifuzaga.

Bamwe mu banyamakuru bo muri Gabon bamuherekeje batangarije IGIHE ko atari ubwa mbere bakumva ko Jenoside yabaye mu Rwanda, gusa kuri ubu ngo babashije kumenya byinshi bibaha ishusho nyayo y’ibyabaye.

Madamu Sylvia Ondimba ni umufasha wa Perezida w’igihugu cya Gabon Ali-Ben Bongo Ondimba uri ku butegetsi kuva muri Kanama 2009 ubwo yatsindaga amatora nyuma y’urupfu rwa se wayoboraga icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1967.

Ubusanzwe amazina yose ya Madamu Sylvia Ondimba ni Najma Valentin Sylvia, akaba ari umugore wa kabiri wa Perezida Ali Ben Bongo bafitanye abana bane; bashakanye nyuma yo gutandukana kwe n’umunyamerikakazi ukomoka i Los Angeles muri California witwa Inge Lynn Collins Bongo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages