Mu murenge wa Gitega, Akagari ka Kabahizi umudugudu wa Murabyo mu Karere ka Nyarugenge, ababyeyi bahangayikishijwe n’ibura ry’abana rya hato na hato.
Abana Babura ngo baba bari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu, nk’uko ababyeyi batandukanye bo muri uyu mudugudu babitangarije IGIHE.
Umwe mu babyeyi bo muri uwo mudugudu yatangarije IGIHE ko mu ijor ryakeye tariki ya gatandatu Ugushyingo 2012 baraye bumva indangururamajwi irangisha umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri n’igice.
Ahagana mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa gatatu tariki ya karindwi Ugushyingo, ni ho uyu mwana baraye bashakisha ijoro ryose yabonetse aho abagenzi bategera imodoka i Nyabugogo.
Mu cyumweru gishize na ho ngo hari habuze undi mwana w’imyaka itatu aza gutoragurwa mu ishyamba rya Mont Kigali.
Nk’uko aba babyeyi bakomeje babitangaza, ngo mu minsi yashize hari undi mwana wabuze burundu, ibi bikaba bikomeje gutera ababyeyi igishyika bibaza uburyo bagiye kujya birirwa mu rugo barinze abana babo aho kujya kubashakira ikibatunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega Munyakazi Isaa, yatangarije IGIHE ko icyo kibazo batakizi ati ”Ako gace gaturanye n’aho bita muri dobandi aho usanga hatuye abagore bibana badafite abagabo; birashoboka ko abo bana bajya kuzerera hanyuma bakayoberwa inzira ibasubiza iwabo.”
Yakomeje avuga ko mu Murenge wa Gitega ikibazo cy’ibura ry’abana kitahaba, ariko ko bagiye kugikurikirana.



















TANGA IGITEKEREZO