00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitega: Abaturage babangamiwe n’ingaruka z’ibura ry’amazi

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 12 July 2012 saa 10:43
Yasuwe :

Mu Murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi aho abaturage bavuga ko icyumweru cyose gishize nta mazi babona, bityo ngo idomoro y’amazi ikaba isigaye igura amafaranga 200 mu gihe mbere yaguraga amafaranga 20 gusa.
Aba baturage babwiye IGIHE ko batazi intandaro y’iki kibazo kuko kugeza ubu batarabona ubasobanurira icyaba kibitera. Bakomeje bavuga ko kuva icyi kibazo cyavuka,bamaze guhura n’ingaruka zirimo nko kuba abanyeshuri basigaye basiba (…)

Mu Murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi aho abaturage bavuga ko icyumweru cyose gishize nta mazi babona, bityo ngo idomoro y’amazi ikaba isigaye igura amafaranga 200 mu gihe mbere yaguraga amafaranga 20 gusa.

Aba baturage babwiye IGIHE ko batazi intandaro y’iki kibazo kuko kugeza ubu batarabona ubasobanurira icyaba kibitera. Bakomeje bavuga ko kuva icyi kibazo cyavuka,bamaze guhura n’ingaruka zirimo nko kuba abanyeshuri basigaye basiba cyangwa bagakererwa kujya ku mashuri, ndetse ngo koga nabyo bimaze kuba ikibazo kuko no kubona ayo gutekesha usanga bigoye.

Umuyobozi w’akagali ka Kinyange yadutangarije ko iki cyibazo giterwa n’amatiyo ashaje EWSA irimo gusimbuza amashya, bityo ngo iyo bagiye kuvugurura babanza gufunga amazi hakabona gushyirwamo andi mashya, ariko yizeza abaturage ko bigiye gukemuka bidatinze.

Umuyobozi wungirije muri EWSA ushinzwe amazi, Sano James yadutangarije ko ibura ry’amazi muri aka gave ryatewe nuko Sosiyete ya NPD-COTRACO ikora imihanda, yangije amwe mu matiyo yajyanaga amazi muri Gatenga ndetse na Gikondo.

Sano James yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’umushinga wa NPD-COTRACO ko mbere yuko batangira umushinga runaka, bajya babanza bakabimenyesha EWSA bityo ikimura amatiyo, kuko iyo bayangije baba bangije umutungo wa Leta, ndetse na EWSA ikabihomberamo, rimwe na rimwe ugasanga abaturage bavuga ko EWSA ari yo ibitera nyamara nta ruhare yabigizemo.

Yasoje aha icyizere aba baturage abizeza ko EWSA irimo gukoresha ingufu kugirango ikibazo gikemuke, avuga ko mu minsi itarenze itatu aba baturage baza kuba babonye amazi nkuko byari bisanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages