Urubyiruko rusoje icyiciro cya mbere cyo kurugerero mu murenge wa Gitega Akarere ka Nyarugenge, mu gihe kingana n’amezi abiri bujuje inzu ebyiri z’abatishoboye zifite agaciro ka miliyoni mirongo ine.
Uru rubyiruko ruvuga ko rwakoresheje imbaraga zidasanzwe mu kubaka inzu z’abatishoboye, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye.
Dusingizimana Aime avuga ko hamwe n’urubyiruko bari kumwe bubatse inzu ebyiri mu kagali ka Kigarama na Gacyamo z’abatishoboye zari zarasenyutse kubera gusaza cyane bigaragara ko zari kuzabagwira, hatabayeho ubutabazi.
Avuga ko urugerero bakirutangira bumvaga batazarushobora ariko ngo ubu basigaye bumva ari ibintu byiza cyane, ngo kuko bungukiyemo byinshi mugihe kingana n’amezi abiri bari kurugerero.
Bamwe mu bubakiwe ayamazu bavuga ko iki gikorwa bacyishimiye cyane ngo kuko bumvaga ntahandi bari kuzakura ubushobozi bwo kwiyubakira.
Nkurunziza Idrissa, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gitega, avuga ko urubyiruko rusoje icyiciro cya mbere cy’urugerero cyakoze igikorwa cyo kwishimira cyane, ngo kuko babafashije muri byinshi nko kubarura abagomba gusoreshwa mu tugari ndetse n’ubundi bukangurambaga bugenewe abaturage.
Avuga ko abasoje icyi kiciro banganaga 135, mu gihe batangiye bangana 145, impamvu yabiteye ngo n’uko hari abagiye bimuka n’imiryango yabo mu tundi duce tugize Umujyi wa Kigali.
Uru rubyiruko rwatangiye kuya 22 Mutarama 2013, rukaba rwari rumaze amezi abiri ruri kurugerero, ikindi kiciro kizatangira kuya 24 Mata uyumwaka.



















TANGA IGITEKEREZO